Nyanza: Abantu 8 batemera “ubuvuzi bita ubwa Kizungu” batawe muri yombi

Mu Mudugu wa Nyagatovu, mu Kagari ka Kavumu mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza hafashwe abantu 8 harimo abo mu karere ka Nyanza n’abandi bo muri Ruhango bavuga ko batemera ubuvuzi bwa Kizungu.

Bose bashyikirijwe Polisi sitasiyo ya Busasamana

Mu bice bitandukanye by’igihugu hakomeje kumvikana abantu batandukanye bavuga ko hari gahunda za Leta batemera, bamwe muri bo babishingira ku byo bita ko ari imyemerere, urugero ni ibaruwa imaze iminsi  ku mbuga nkoranyambaga y’Umwarimu  wo mu Karere ka Kayonza muri yo baruwa harimo ko atanga ibisobanuro ko adakwiye kwikingiza COVID-19 “arabishingira ku myemerere ye”.

Hari abantu 8 barimo abo  mu muryango umwe wo mu Murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza n’abandi bo muri Gitwe mu Karere ka Ruhango batawe muri yombi ku wa 17 Ukuboza, 2021 basengera mu rugo rw’umuturage witwa Nkomeje Adiel w’imyaka 40 y’amavuko bikingiranye mu nzu bavuga ko bari gusengera umuntu urwaye gusa nubwo bariya bafashwe hari n’abandi birutse baracika.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana Bizimana Egide yabwiye UMUSEKE ko abafashwe bavuze ko batemera kujya kwa muganga bo bemeza ko ari ubuvuzi bwa Kizungu.

Ati “Abafashwe bavuze ko bariho basengera umuntu kuko afite amadayimoni kandi atari kujya kwa muganga ngo batemera ubuvuzi bita ubwa Kizungu, bamera ubuvuzi bukozwe basengera umurwayi bakanamuha imiti ya kinyarwanda.”

Ririya tsinda kandi ngo ntiryemera mituweri,kwambara  agapfukamunwa ndetse ntirinemera ko abana biga kuko kuko hari abo basanganwe baracengewe n’imyemerere y’ababyeyi babo, abo bana umwe muri bo yarageze mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza ngo yavuze ko atazasubira kwiga ngo kuko biteguye ko Umwami Yesu agiye kuza si ngombwa kwiga.

Ubuyobozi bwavuze ko abafashwe nta torero cyangwa idini bavuze ko basengeramo gusa bemera ko baruhuka ku Isabato.

Gitifu Egide asaba abaturage niba hari urwaye kwihutira kujya kwa muganga kuko ubuvuzi bwo mu Rwanda bwateye imbere, akavuaga ko n’iyo wasenga bitakuraho kujya kwa muganga.

Agira ibyo asaba ababyeyi babuza abana kujya kwiga ati “Iyo myumvire bayireke bajye mu murongo igihugu kibifuriza,  abana bagomba kwiga amashuri abanza, ayisumbuye bakanaminuza kugira ngo imbere yabo habe heza binabafashe kwiteza imbere.”

- Advertisement -

Abafashwe bose bashyikirijwe Polisi sitasiyo ya Busasamana naho umurwayi we bahise bazana imbangukiragutabara imujyana kwa muganga (ku bitaro bya Nyanza), biteganyijwe ko bagomba kwigishwa ngo iyo myumvire bayireke kandi inzego bireba zishobora no kureba niba hari ibyaha bakurikiranwaho.

Imiti yakoreshwaga ihabwa umurwayi
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/NYANZA