Nyanza: Ambasaderi wa Israel mu Rwanda yageneye ishimwe abanyeshuri batsinze neza

webmaster webmaster

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda Dr.Ron Adam yashimiye abanyeshuri batsinze neza ibizamini bya Leta mu mwaka wa 2021 ku ishuri ryisumbuye rya Nyanza riherereye mu Murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza, abaha mudasobwa.

Amb.Dr.Ron Adam yatanze ziriya mudasobwa mu rwego rwo kubashimira umuhate bagaragaje, avuga ko igikorwa nk’iki ari ngarukamwaka kandi bigomba kubafasha.

Ati “Guha ibihembo abatsinze neza bigomba gufasha abanyeshuri bakagira umuhate wo gutsinda.”

Abahawe ibihembo bavuze ko izi mudasobwa bazishimiye kandi ko ibyo bari bakoreye abandi byabateye ishyaka.

Byishimo Benoit yabaye uwa karindwi ku rwego rw’Igihugu ati “Umwaka wa 2020 bahembye abandi natwe bidutera ishyaka ryo kwiga cyane ngo natwe bazaduhembe kandi twanashakaga guhesha ishema ishuri ryacu.”

radukunda Charles na we ati “Ibihembo nahawe mbikesha gukora cyane kuko numvaga ko hari abambanjirije  bahembwe nanjye nkumva ngomba kubigeraho byanze bikunze kandi bigiye kumvasha mu myigire yanjye muri Kaminuza.”

Umuyobozi w’ishuri ry’isumbuye rya Nyanza (E.S Nyanza) Ndahimana Apolinaire  avuga ko ibihembo abanyeshuri bahabwa byatanze umusaruro mwiza.

Ati “Abana bakoze cyane barashimirwa kandi ibyo bihembo bahabwa byatanze umusaruro kuko uko umwaka ushira ubona ko banatsinda cyane, abanyeshuri bo mu mwaka wa 2020 batsinze cyane ugereranyije n’umwaka wa 2021.”

- Advertisement -

Ishuri ry’isumbuye rya Nyanza rifite abanyeshuri biga mu cyiciro rusange rikanagira amashami atatu, umwaka ushize Ambasaderi wa Israel yatanze mudasobwa ku banyeshuri batsinze neza anaziha bamwe mu barimu, anatanga ibitabo, kuri iyi nshuro hahembwe abanyeshuri batatu babaye aba mbere mu mashami bigagamo.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/NYANZA