Nyarugenge: Polisi yafashe moto yibiwe Kicukiro

webmaster webmaster

Mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki ya 20 Ukuboza, 201 Polisi ikorera mu Karere ka Nyarugenge ku bufatanye n’izindi nzego yabashije kugaruza moto yibwe umuturage wo muri Kicukiro.

uwafatanywe moto avuga ko yayihawe n’umuntu wa Kicukiro

Moto yafatanwe uwitwa Habimana Maurice w’imyaka 36, bikekwa ko yayibye. Yafatiwe mu Murenge wa Gitega ahitwa mu Cyahafi.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyarugenge, Senior Superintendent of Police (SSP) Eric Mwiseneza Kabera  yavuze ko moto yafashwe ari iya Ngirinshuti Elyseé w’imyaka  35, yayibwe tariki ya 14 Ukuboza, 2021.

Mu makuru uyu muturage yatanze, yavuze ko moto ye yibiwe mu Karere ka Kicukiro n’abantu atabashije kumenya.

SSP Eric Mwiseneza Kabera yagize ati ”Ngirinshuti amaze kubura moto ye yatanze ikirego itangira gushakishwa, icyo gihe yahise anabimenyesha bagenzi be b’abamotari mu bice bitandukanye mu Mujyi wa Kigali. Abamotari bo mu Murenge wa Gitega mu Cyahafi ni bo bayibonanye Habimana arimo kuyitwaraho abagenzi bahita babimenyesha Polisi arafatwa.”

SSP Kabera akomeza avuga ko Habimana amaze gufatwa yabajijwe ibyangombwa bigaragaza ko moto ari iye Polisi isanga nta  na kimwe afite.

Yahise avuga ko hari umuntu baturanye mu Karere ka Kicukiro wamuhaye iyo moto ngo abe ayikoresha, ariko amubuza gukorera kure y’Umujyi wa Kigali.

Habimana amaze gufatwa, Ngirinshuti yahise ahamagarwa ngo aze arebe ko moto yafashwe ari iyi, yaje azanye ibyangombwa byose bigaragaza ko ari iye.

Ngirinshuti yashimiye Polisi y’u Rwanda ndetse n’abamotari bagenzi be bamufashije kubona moto ye.

- Advertisement -

Yagize ati ”Ndashimira Polisi y’u Rwanda ndetse n’abamotari bagenzi bange kuba bamfashije kubona moto yange, nari maze kwiheba ko ntakiyibonye.”

Habimana yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro aho ukekwaho kwiba.

IVOMO: RNP Website

UMUSEKE.RW