Pariki ya Nyungwe ishobora kwiyongera ku rutonde rw’imirage y’isi, muri Mutarama 2021

Abayobozi bo mu nzego zitandukanye bongeye guhurira mu nama nyuguranabitecyerezo harebwa aho ubusabe bugeze nibyakongera kunozwa ngo Pariki ya Nyungwe ishyirwe ku rutonde rw’imirage y’isi.

Pariki ya Nyungwe ni imwe mu zikomokamo isoko ya Nile umugezi muremure muri Africa

Mu mwaka wa 2020 u Rwanda rwandikishije Pariki ya Nyungwe ku rutonde rw’Isi, ku wa 02 Ukuboza, 2021 mu Karere ka Nyamagabe habereye inama yongeye kwibutsa abayitabiriye ibigenderwaho ngo ahantu runaka hashyizwe ku rutonde rw’imirage y’isi.

Abari mu nama babwiwe ko kugira ngo ahantu hemerwe nk’umurage w’Isi bisaba mbere na mbere kuba igihugu uwo murage urimo kibyifuza, ikindi hakaba hafite umwihariko uhatandukanya n’ahandi ku isi, ibyo bireberwa mu ngingo zitandukanye.

Umukozi w’urwego rw’Iterambere ry’Igihugu (RDB) ushinzwe gukurikirana imicungire ya Pariki z’igihugu, Ngoga Telesphore  yavuze ko kuba Nyungwe igiye gushyirwa mu mirage y’Isi bitazahindura imicungire yayo kuko n’ubundi izakomeza gucungwa na Leta y’u Rwanda nk’ibisanzwe, kandi bitavuze ko izaba yambuwe Abanyarwanda ahubwo ni ngo ni ukurushaho kuyimenyekanisha no kongera ba mukerarugendo.

Ati “Abaturage bafite ibyo bakora hafi na Parike ya Nyungwe bazarushaho kubyungukiramo.”

Ngoga  yatanze urugero rw’abavumvu ko bazarushaho kubona abaguzi b’ubuki. Bamwe mu bakora ubuvumvu bemeza ko kongera Pariki ya Nyungwe ku rutonde rw’imirage y’isi bizatuma ababagana biyongera.

Yamfashije Betty umucungamutungo w’amakoperative y’abavumvu bakorera mu Turere 5 dutandukanye yabwiye UMUSEKE  ko bizeye ko bazagira abafatanyabikorwa bisumbuyeho kandi ko umusaruro uziyongera kuko n’isoko ry’ababagana rizaba ryiyongereye.

Dominique Mvunabandi, umuyobozi w’ikoranabuhanga n’ubumenyi ngiro mu ishami ry’umuryango w’Abibumbye rishinzwe guteza imbere umuco n’uburezi (UNESCO), yavuze ko aho ubusabe bugeze hashimishije ko igisigaye ari ukubushyikiriza Inama y’Abaminisitiri ikabureho kandi ko bifashishije inzobere mu by’ama Pariki n’imirage y’isi bityo ko bizeye ko byakozwe neza ku buryo bitarenze mu kwezi kwa Mbere umwaka utaha ubusabe bwoherejwe muri UNESCO izaba yabwemeje.

Pariki ya Nyungwe iri ku buso bungana na 1019 kirometero kare,  bimwe mu bintu nyaburanga bigaragaramo harimo amoko 13 y’inguge, hakaba amoko 322 y’inyoni arimo 29 aboneka gusa mu Karere Nyungwe iherereyemo.

- Advertisement -

Muri Nyungwe hari n’amoko agera ku 1068 y’ibimera birabya, harimo ibyitwa indondori, muri zo hakaba harimo amako amwe yavumbuwe mu Rwanda, kugeza ubu ku rutonde rw’Umurage w’isi hariho ahantu 1121, hashobora kuziyongera na Nyungwe mu gihe cya vuba.

Abitabiriye inama bibukijwe ibugenderwaho ngo ahantu hongerwe ku rutonde rw’Imirage y’Isi
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/NYAMAGABE