Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we w’ubufaransa bagirana ibiganiro

webmaster webmaster

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriwe na mugenzi we w’u Bufaransa Emmanuel Macron bagirana ibiganiro byo gutsura umubano hagati y’ibihugu byombi.

Perezida Kagame na Perezida Macron ubwo bahuriraga muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika

Kuri uyu wa Mbere, tariki 20 Ukuboza 2021, mu gihugu cy’u Bufaransa mu biro by’Umukuru w’iki gihugu bya Palais de l’Élysée..

Nk’uko byatangajwe n’ibiro by’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Village Urugwiro, Perezida Kagame yakiriwe ku meza na mugenzi we w’Ubufaransa Emmanuel Macron, aho basangiye ifunguro rya saa sita baganira ku ngingo zinyuranye zirimo kunoza umubano w’ibihugu byombi.

U Rwanda n’Ubufaransa ni ibihugu byagize ibihe bitari byiza mu mubano wabyo, gusa ubuyobozi bwa Perezida Emmanuel Macro bwagaragaje ubushake ku kuzahura uyu mubano.

Muri Gicurasi Perezida Macron yagiriye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda, ruba urwa kabiri Umukuru w’Igihugu cy’Ubufaransa yari ahakoreye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uwari wabikoze ni Nicolas Sarkozy wahageze ku wa 25 Gashyantare 2010.

Urugendo rwa Macron rwasize hasinywe amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, ndetse Perezida Macron asiga yeruye yemera uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Perezida Kagame ageze mu Bufaransa akubutswe mu bihugu birimo Turikiya aho yari yitabiriye inama yiga ku bufatanye hagati y’iki gihugu n’umugabane w’Afurika.

Gusa  mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, yanabonaye na Perezida w’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi, Charles Michel, Felix Antione Tshisekedi , Umunyamabanga Mukuru wa AU, Moussa Faki Mahamat, Perezida wa Senegal, Macky Sall, aho bahuriye I Buruseli mu Bubiligi aho baganiriye ku nama ihuza Umuryango w’Ubumwe bw’U burayi (EU)n’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe(AU) inama iteganyijwe muri Gashyantare 2022.

I Brusell kandi, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 20 Ukuboza 2021, yanaganiriye na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, uyoboye Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe kuri ubu, aho baganiriye kuri iyi nama igiye kuza izahuza AU na EU.

- Advertisement -
Perezida Kagame ubwo yaherukaga gutumirwaga na Perezida Macron mu biro bye
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW