Perezida Kagame yasabye ibihugu bya Afurika gufatana urunana bakicyemurira ubuke bw’inkingo

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yasabye ibihugu by’ Afurika kunga ubumwe mu kwishakira igisubizo cy’ubuke bw’inkingo kuri uyu mugabane, nyuma y’uko icyorezo cya Covid-19 kigaragaje inzitizi zirimo inkingo n’ibikoresho byo gupima bityo bigatera imbaraga zo kwishakira ibisubizo.

Perezida Paul Kagame yasabye ibihugu bya Afurika guhumura amaso bakishakira ibisubizo ku buke bw’inkingo

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Ukuboza 2021, i Kigali ubwo yatangizaga ku mugaragaro inama y’iminsi ibiri yiga ku bufatanye bugamije gukorera inkingo ku mugabane w’Afurika.

Iyi gahunda yo gukorera inkingo ku mugabane w’Afurika yatangijwe n’Ikigo Nyafurika gishinzwe kurwanya indwara n’ibyorezo “Africa CDC”, ni nyuma y’uko inking zikenerwa muri Afurika 1% arizo zikorerwa muri Afurika, naho 99% zigatumizwa hanze y’uyu mugabane.

Atangiza iyi nama ku mugaragaro, Perezida Paul Kagame, yavuze ko icyorezo cya Covid-19 cyatumye Afurika ihura n’inzitizi zinyuranye zatumye hafatwa iyambere mu kwishakamo ibisubizo aho gutegera amaboko amahanga.

Ati “Inzitizi Afurika yahuye nazo muri ibi bihe by’icyorezo cya Covid-19 mu kubona ibikoresho byo gupima ndetse n’inkingo, byongeye kutwibutsa ko hari ibyo dukeneye gukora tubyikorera ubwacu. Ikibazo cy’ubuvuzi ni icy’ubuzima n’urupfu, niyo mpamvu Afurika igomba kubaka ubushobozi n’ubuhanga muri siyanse bwo gukora ibyo byose kandi bigakorwa mu buryo bwihuse.”

Perezida Kagame yakomeje asaba ibihugu gufatana urunana muri iyi gahunda yo kwikorera inking nk’Afurika.

Yagize ati “Dushobora kandi dukwiye gukora ibintu bishya, tukabikora mu buryo butandukanye n’ubusanzwe. Iyo mvuze ko dukeneye kugira ibyo dukora ubwacu ntibivuze gukora twenyine, ubushakashati ku nkingo no kuzikora ni umukoro w’Isi yose. Niyo mpamvu nk’Abanyafurika tugomba gufatanya twese ndetse n’abandi bafatanyabikorwa binkingo hirya no hino ku Isi.”

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yibukije Ikigo Nyafurika gishinzwe kurwanya indwara n’ibyorezo “Africa CDC” ko gishyigikiwe n’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, bityo ngo nikigera ku ntego zacyo bikazakemura ubuke bw’inkingo kuri uyu mugabane.

Kugeza ubu ibihugu by’u Rwanda, Senegal, Afurika y’Epfo na Maroc  biri kwisonga mu kugera kuri iyi ntego yo gukorera inkingo ku mugabane w’Afurika. Africa CDC yatangijwe muri Mata 2021, bityo iyi nama igiye kurebera hamwe aho iyi gahunda igeze n’ibimaze gukorwa.

- Advertisement -

Kugeza ubu umugabane w’Afurika inkingo ukenera 1% nizo ubasha kwikorera izindi zose zingana na 99% zitumizwa hanze y’Afrika, intego nuko mu mwaka wa 2040 byibura uzaba wikorera inking ukenera zingana na 60% bityo iyi gahunda ikaba izafasha mu kugera kuri iyi ntego.

U Rwanda na Senegal mu Ukwakira 2021, ibi bihugu byasinyanye amasezerano n’ikigo cya BioNtech kimenyereye mu gukora inking cyane cyane urwa Covid-19 rwa Pfizer. Mu mwaka utaha wa 2022 muri Kamena, mu Rwanda hakazatangira kubakwa ikigo gikora inkingo hahereweku za Covid-19.

Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi mu bihugu bitandukanye by’Afurika ndetse n’abandi bafatanyabikorwa mu buzima, yatangijwe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame. Bamwe bakaba bateraniye I Kigali ndetse abandi bakazakurikirana iyi nama bifashishije ikoranabuhanga.

Mu bandi bari muri iyi nama ni Umuyobozi w’Umuryango w’Abibumye witwa ku buzima, Tedros Adhanom Ghebreyesus, aho yashimiye Perezida Kagame kuba yaremeye kwakira iyi nama mu gihe Isi yugarijwe n’indwara n’ibyorezo , bityo ngo gukorera inking muri Africa niyo nzira yo kugeza ubuvuzi kuri bose.

Inama y’iminsi ibiri yiga ku gukorera inkingo muri Afurika iri kubera i Kigali abandi bakayikurikira hifashishijwe ikoranabuhanga
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE