Perezida Kagame yashyizeho Minisitiri w’Umutekano mushya, asimbuye Gen Patrick Nyamvumba

webmaster webmaster

Kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Ukuboza, 2021 Umukuru w’Igihugu yashyizeho Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu mushya, ni Alfred Gasana wabaye Depite mu myaka yo hambere, nyuma yagizwe Umuyobozi ushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu mu Kigo gishinzwe Ubutasi mu gihugu  (NISS).

Alfred Gasana yavuye mu Nteko ishinga Amategeko ari Perezida wa Komisiyo ya Politiki n’amategeko

Itangazo ryasohowe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe rivuga ko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika ryo mu 2003 ryavuguruwe muri 2015 cyane mu ngingo ya 116, yashyizeho Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu Bwana Alfred Gasana.

Alifred Gasana asimbuye Gen Patrick Nyamvumba uyu yirukanwe kuri uyu mwanya tariki 27 Mata 2020, itangazo ryavugaga ko “ari ukubera amakosa y’ubunyangamugayo agikorwaho iperereza”.

Minisitiri w’Umutekano mushya yabaye Depite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ahagarariye Umuryango wa FPR-Inkotanyi, tariki 16 Kanama 2011, Perezida Paul Kagame yagize Alfred Gasana Umuyobozi ushinzwe Umutekano w’imbere mu gihugu mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Ubutasi (National Intelligence and Security Services, NISS).y

https://p3g.7a0.myftpupload.com/gen-nyamvumba-ari-gukorwaho-iperereza-mu-mwiherero-yatunzwe-urutoki-ku-kibazo-kibitaro.html

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW