R. Tuty yabonye umujyanama mu muziki, ateguza album azamurika mu 2022

Umuhanzi Nikuze Alain Thierry uzwi nka R. Tuty, ubwo yashyiraga hanze indirimbo ye nshya “Iri banga” yatangaje ko yamaze gusinya amasezerano n’umujyanama mu muziki, avuga ko mu mwaka wa 2022 yitegura gukora igitaramo cy’amateka cyo kumurika album yise “Umunyamugisha” no kwerekana ubuhanzi bwe.

                                      R. Tuty yateguje album iriho indirimbo 10 azamurika muri 2022

Uyu muhanzi utuye ku mugabane w’Uburayi mu gihugu cy’Ububiligi ntiyari aherutse kumvikana mu muziki, yanyomoje amakuru avuga ko yawuhagaritse.

Nyuma yo gusohora indirimbo nshya “Iri banga” yiseguye ku bakunzi be, abasezeranye gukora imiziki myiza kandi ku gihe.

Yagize ati “Nabwo naretse umuziki,ni ukubera ubuzima bwo mu mahanga, ndacyahari ndimo ndategura album yitwa ‘umunyamugisha ‘ izabaryohera cyane.”

Iyi album “Umunyamugisha” ya R. Tuty yatangaje ko izaba iriho indirimbo 10 zirimo, hari izimaze kujya hanze n’iziri hafi gusohoka.

Ati “Hari imishinga iri muri studio igiye gohoka vuba y’indirimbo 5 cyangwa 7, ibyo byose ni ibikorwa byanjye ngiye gushyira hanze bizajyana n’igitaramo ndi gutegura cyo kumurikira ubuhanzi bwanjye abanyarwanda muri Nyakanga 2022.”

R. Tuty avuga ko ari igikorwa kizagenda neza kuko yamaze kubona umujyanama umufasha kwamamaza ibikorwa bye by’umuziki mu Rwanda, abifata nk’igihe cye cyo gukora umuziki ushimishije.

Ashimangira ko iki ari igihe cye gisobanutse cyo gukora umuziki nk’umuhanzi w’umunyarwanda ubarizwa mu Bubiligi kuko yabanje kwitegura bihagije .

Ati “Nagize imbogamizi nyinshi zitandukanye, imbogamizi zihoraho ariko igihe cyanjye naragiteguye ngiye kugikoresha neza, iki nicyo gihe gisobanutse cyo gukora muzika.”

- Advertisement -

R. Tuty yashimye buri wese ukomeje kugira uruhare mu rugendo rw’umuziki we.Avuga ko afite intego yo kugeza umuziki w’u Rwanda ku rwego rushimishije.

Umva hano indirimbo Indirimbo Iri banga ya R. Tuty

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON/ UMUSEKE.RW