Rayon Sports yagarutse mu nzira y’igikombe nyuma yo gutsinda Police FC

webmaster webmaster

*APR FC bigoranye yanganyije na Etoile de l’Est 

Imikino yo ku munsi wa 10 ya Shamiyona yabaye kuri uyu wa Gatatu, kuri Stade ya Kigali Rayon Sports yahatsindiye Police FC 1-0, mu gihe bigoranye i Ngoma APR FC yatakaje amanota 2 inganya na Etoile de l’Est 2-2.

Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego cyinjijwe na Essomba Willy Onana

Rayon Sports na Police FC, ni umukino amakipe yombi yagiye gukina aheruka gutsinda imikino y’umunsi wa 9, Rayon Sports yatsinze AS Kigali 2-1 na Police FC yo yari yatsinze Etincelles FC 3-0.

Hakiri kare Rayon Sports yakoze impinduka zitateguwe ku munota wa 14 ubwo Iranzi Jean Claude yari avunitse, asimburwa na Mugisha François Master.

Igice cya mbere cy’umukino amakipe yombi yagerageje gushaka uko abona igitego ariko agenda agorwa no kwinjiza umupira mu izamu.

Harimo imipira ya Onana na Sanogo Suleyman ku ruhande rwa Rayon Sports umunyezamu Jean Luc bita Bakame yakuyemo.

Police FC yagiye igerageza amahirwe ariko Danny Usengimana ntiyabyaza umusaruro imipira yahawe na Hakizimana Muhadjiri na Papy.

Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka Sanogo aha umwanya Rudasingwa Prince ni mu gihe Police FC na yo Savio yasimbuye Papy.

Umunyezamu wa Rayon Sports, Hakizimana Adolphe yakuyemo imipira ibiri ikomeye ya Hakizimana Muhadjiri.

- Advertisement -

Rayon Sports yari yagowe no kubyaza umusaruro amahirwe yabonye, yaje kubona igitego gitsinzwe na Onana ku munota wa 75 acenze umunyezamu Bakame, ni ku mupira mwiza yari ahawe na Rharb Youssef.

Umukino warangiye ari Rayon Sports itsinza Police FC 1-0, iyi kipe y’Ubururu n’Umweru inagaruka mu nzira yo gushaka igikombe cya Shampiyona, iraye ku mwanya wa kabiri n’amanota 18, irushwa amanota abiri na Kiyovu Sports ya mbere, yo izakira Rutsiro FC ku wa Kane.

Imikino ine  (4) iheruka guhuza Rayon Sports na Poilice FC, Rayon yatsinzemo ibiri  (2), imikino ibiri yindi ziranganya.

APR FC yo yari Ngoma yakiriwe na Etoile del’Est, byarangiye inganyije 2-2 ihita igira amanota 17 ariko ifite imikino itatu y’ibirarane.

Mukura VS yatsinze Gorilla FC 1-0, Musanze FC yatsinze Marines 5-1 ni mu gihe Etincelles yatsinze Gicumbi FC 2-0.

Imikino y’umunsi wa 10 izakomeza ku wa Kane, Gasogi United ikina na AS Kigali, Kiyovu Sports na Rutsiro FC mu gihe Bugesera izakina na Espoir FC.

Iyi kipe ikunze gukora ibi yereka ko iri kumwe n’abafana bayo. Ubu ni iya kabiri n’amanota 18 kuri 30

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW