Rayon Sports yahagaritse abakinnyi babiri basuzuguye umutoza

webmaster webmaster

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 20 Ukuboza 2021 hamenyekanye amakuru y’ihagarikwa ry’abakinnyi babiri mu ikipe ya Rayon Sports yahagaritse bakina mu mutima w’ubwugarizi.

Habimana Hussein Eto’o yahagaritswe azira imyitwarire idahwitse

Abahagaritswe ni Mutima Isaac na Habimana Hussein Eto’o kubera imyitwarire mibi no gusuzugura umutoza nk’uko amakuru ava imbere muri Rayon Sports abivuga.

Bazira kuba mbere y’umukino Rayon Sports yatsinzemo AS Kigali,  abakinnyi bivumbuye basohoka mu nama itegura umukino nyuma yo kumenya ko batari ku rutonde rw’abakinnyi bari bukoreshwe mu kibuga.

Amakuru avuga ko Habimana Hussein yahise ahaguruka asubira mu cyumba kuryama umutoza Lomami Marcel yamugarura akanga, ni mu gihe Mitima we yahise amubwira ko atishimiye kuba atari muri 18 bari bukine na AS Kigali.

Aba bakinnyi bahagaritswe mu gihe kingana n’icyumweru (buri umwe), bakaba bahawe umwanya wo kwitekerezaho.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON/ UMUSEKE.RW