RDC: Abantu Bane barimo Liyetona baguye mu myigaragambyo yamagana Polisi y’u Rwanda i Goma

webmaster webmaster

Imyigaragambyo ikaze kuri uyu wa mbere tariki ya 20 Ukuboza 2021 mu Mujyi wa Goma yamagana Polisi y’u Rwanda muri Congo yaguyemo Umupolisi umwe, umumotari, uruhinja n’undi muntu umwe.

                                              Imihanda yari yafunzwe ku munsi w’ejo mu Mujyi wa Goma

Usibye abapfuye, iyi myigaragambyo yakomerekeyemo Abapolisi batanu n’abasivili 12.

Ubucuruzi bwari bwafunze, imirimo rusange yose yahagaze, abigaragambya bafunze imihanda bakoresheje ibibuye binini ari nako batwika amapine, Polisi ya Congo (PNC) yakoresheje ibyuka biryana, humvikanye n’amasasu yarashwe n’Igipolisi mu rwego rwo gutatanya abigaragambya.

Iyi myigaragambyo yatangiye 05h30 za mugitondo muri Quartier ya Majengo mu Majyaruguru y’Umujyi wa Goma, urusaku rw’amasasu yarashwe n’igipolisi yumvikanye muri kariya gace kakongeje udutundi duce urubyiruko rufunga imihanda.

Abigaragambya barangajwe imbere n’imitwe y’insoresore ya LUCHA,FILIMBI, LUCHA RDC-AFRIQUE, JICHO LA RAIYA, VERANDA MUTSANGA, LES DEBOUDISTES n’iyindi bagaragaye bafite imbunda ebyiri zambuwe Igipolisi.

Ubwo imyigaragambyo yari ishyushye ku mpande zombi, Umupolisi umwe yishwe arashwe bivugwa ko isasu ryaturutse mu bigaragambya bari bafite imbunda bambuye igipolisi.

Mu minota micye, abigaragambya bajyanye kwa muganga umubiri w’umuntu wapfuye azize ibikorwa by’imyigaragambyo.

Igipolisi cyavuze ko umutwe witwa LUCHA na Véranda Mutsanga aribo bishe umupolisi ufite ipeti rya Liyetona ubwo bateraga komisariya y’igipolisi.

Général ABA VAN yagize ati “Umupolisi umwe wacu yishwe n’isasu aho yari ari kuri poste ya komisariya ya Nyiragongo, Abapolisi 6 bakomerekejwe n’amasasu y’abigaragambya.”

- Advertisement -

Abigaragambya bagiye binjira mu tundi duce twa Goma kuva Kituku, Katindo, ahitwa Katoyi imihanda nayo yari yafunzwe, i Ndosho sosiyete sivile yavuze ko hari undi muntu umwe yapfuye, muri Kyeshero amakuru avuga ko hari undi muntu wakomeretse bikomeye.

Espoir Ngalukiye, umwe mu bateguye iyi myigaragambyo wo muri LUCHA, yavuze ko usibye uyu munsi bakoze iyi myigaragambyo badateze kurekera kwamagana Igipolisi cy’u Rwanda bivugwa ko cyiyambajwe kugira ngo kijye kugarura umutekano muri uriya Mujyi.

Uyu Espoire Ngalukiye ari mu bari guhigishwa uruhindu kugira ngo baryozwe ubuzima bw’abahitanwe n’iyi myigaragambyo n’ibyo yangije.

Général SYLVAIN EKENGE yavuze ko nta Polisi y’u Rwanda iri mu Mujyi wa Goma, yavuze ko amakuru yanyuze ku mbuga nkoranyambaga atariyo ko abayakwirakwije bagiye gukurikiranwa.

Yagize ati “Ni ibihuha byo ku muhanda, nta mu polisi w’u Rwanda uri muri Goma, turi guhiga abakwirakwije ibi bihuha byakuruye urupfu rw’abantu.”

Patrick Muyaya Katembwe uvugira Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo yaraye akoresheje ikiganiro n’abanyamakuru ari kumwe n’Umuvugizi  wa Polisi ya kiriya gihugu yamagana abatangije imyigaragambyo i Goma yamaganaga Polisi y’u Rwanda ngo iteganya kujya kugarura umutekano muri uriya Mujyi.

Muyaya yavuze ko abatangije iriya myigaragambyo bakoze ikosa rikomeye ryatumye hari abahaburira ubuzima, abandi barakomereka ndetse n’ibintu byinshi birangirika.

Yagize ati “ Nta foto, nta shusho…nta kintu na kimwe cyerekana ko abapolisi b’u Rwanda bari cyangwa bazajya i Goma.Ibyo mwabonye i Goma kuri uyu wa Mbere ni umusaruro wo kumva amabwire avugwa n’abanyapolitiki bakoresha abantu mu nyungu zabo.”

 

Espoire Ngalukiye uri hagati, Depaul Bakulu na Mwamisyo Ndungo bari mu bari guhigishwa uruhindu n’igipolisi cya Congo ngo baryozwe ibyangijwe n’iyi myigaragambyo

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON/ UMUSEKE.RW