RED Tabara yigambye igitero cyaguyemo abasirikare 5 n’abapolisi 6 b’u Burundi

Umutwe w’inyeshyamba wa Red Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi, watangaje ko waraye ugabye igitero mu Gatumba hafi y’urubibi rw’Uburundi na Repubulika ya Demokarasi ya Congo bica abasirikare batanu n’abapolisi barindwi.

Inyeshyamba za RED Tabara zirwanya ubutegetsi bw’Uburundi zigambye ko zagabye igitero cyaguyemo abashinzwe umutekano b’Uburundi

Kuri Twitter, Red Tabara yanditse ubutumwa ivuga ko yarashe ku bashinzwe umutekano b’u Burundi nyuma y’uko bari bagiye gusahura ibikoresho bya bamwe mu barwanyi b’uyu mutwe.

Polisi y’u Burundi ntihakana ibyicyo gitero ariko yirinze gutangaza nimba hari abo cyahitanye n’ibyo cyangije.

Hari amakuru ku mbuga nkoranyambaga avuga ko inzego za Leta zivuga ko icyo gitero cyagabwe n’amabandi bateye ibirindiro by’igisirikare n’igipolisi ku isaa tanu n’igice z’ijoro mu Gatumba.

Amakuru ava mu Gatumba avuga ko abasirikare n’abapolisi benshi bataramenyekana umubare bahasize ubuzima.

Benshi mu bakomerekeye muri iyo mirwano bajyanywe kwa muganga aho bari kwitabwaho.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW