Rubavu: Abajura bagiye kwiba Intama barwana n’irondo umwe arapfa

Mu ijoro ryakeye ahagana i saa sita z’ijoro, mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Cyanzarwe mu Kagari Gora, habereye imirwano hagati y’abanyerondo n’ibisambo byari bivuye kwiba Intama, igisambo kimwe cyahasize ubuzima ubwo umunyerondo yirwanagaho.

                                                                          Ibiro by’Akarere ka Rubavu

Uretse igisambo cyapfuye, umwe mu banyerondo yatewe igisongo hafi y’umutima kuri ubu akaba ari mu bitaro yitabwaho n’abaganga.

Iki gisambo cyapfuye cyakomokaga mu murenge wa Mudende, nk’uko bigaragara byasaga nk’aho bagikubise inkoni mu mutwe.

Iki gisambo umurambo wacyo wagejejwe ku bitaro bya Gisenyi, ubona gushyikirizwa umuryango we ngo ushyingurwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse yabwiye UMUSEKE ko ibisambo byagiye kwiba umwe muri bo ahasiga ubuzima nyuma yo guhangana n’inzego zishinzwe umutekano zari mu kazi k’ijoro.

Mayor Kambogo avuga ko umwe mubanyerondo yagerageje kwirwanaho ubwo yahanganaga n’igisambo cyaje kuhasiga ubuzima, uwo munyerondo nawe yakomeretse cyane bishobora kumuviramo urupfu.

Ati “Icyo yakoze yirwanyeho birangira icyo gisambo kihasize ubuzima, noneho uwo nguwo twamujyanye kwa muganga kugira ngo yitabweho, sinzi nimba anakiriho nawe.”

Akomeza agira ati “Umuturage uri mu bitaro nawe yitabaye, mu by’ukuri hari hagiye kugenda babiri ahubwo, twari tugiye guhomba abantu babiri, harakurikizwa amategeko babihe umurongo.”

Mayor Kambogo avuga ko ubujura nka buriya butari buherutse muri kariya gace, avuga ko bari muri gahunda yo kurwanya urugomo.

- Advertisement -
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW