Ruhango: Hagiye kubakwa Gare no gusubukura imishinga yari yaradindiye

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango, buvuga ko bugiye kubaka imishinga migari izahindura isura y’umujyi.

Komite Nyobozi y’Akarere ka Ruhango yavuze ko igiye kuzamura imishinga migari yadindiye

Mu kiganiro n’Abanyamakuru cyatwaye amasaha menshi, Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens n’abamwungirije babwiye Itangazamakuru ko hari imishinga minini irimo ikigo abagenzi bategeramo imodoka(Gare routière) ubukerarugendo bushingiye ku iyobokamana bwo kwa Yezu Nyirimpuhwe n’umuhanda wa Kaburimbo mu Mujyi bagiye kubaka.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens avuga ko hari kampani yitwa Ruhango Investment Company bagiranye amasezerano yo kubaka gare.

Habarurema avuga ko inyigo yo kuyubaka yarangiye  n’amafaranga amwe amaze kuboneka.

Yagize ati ”Twasanze miliyari na miliyoni 200 ariyo mafaranga akenewe kugira ngo gare yubakwe.”

Uyu Muyobozi w’Akarere yavuze ko mu mishinga mIgari bashaka kuzamura harimo, no kwa Yezu Nyirimpuhwe ahantu hakunze guteranira abayoboke benshi b’idini Gatulika.

Yavuze ko kuba ari ubukerarugendo bushingiye ku idini, Kiliziya izubaka urugo ku ikubitiro, icyiciro cya kabiri bakazatunganya ahantu abakristu bazajya bicara.

Habarurema yanavuze ko hazubakwa n’inzu abagenzi abazajya bafatiramo ifunguro.

Muri iki kiganiro n’Abanyamakuru, Komite Nyobozi y’Akarere yavuze ko yatangiye gukora ubuvugizi mu nzego zo hejuru zifite gukora imihanda mu nshingano, kugira ngo zirekure amafaranga azakora umuhanda wa kaburimbo Ruhango-Gitwe, kuko ingengo y’Imali Akarere katayibona.

- Advertisement -

Gusa Akarere kavuga ko mu iyubakwa rya gare gafitemo imigabane nubwo katagaraje uko umubare w’iyo gafite ingana.

 Bamwe mu batuye uyu Mujyi bavuga ko iyo imvura iguye banyagirirwa muri gare n’izuba ryava bakabura aho baryugama kuko hatubatse.

Bakavuga ko iki gikorwa remezo kiramutse cyubatse cyafasha abagenzi  kubona aho bajya baruhukira bakanahafatira amafunguro.

Bakavuga ko kuzamura iyo mishinga waba ari umuhigo Komite Nyobozi Nshyashya y’Akarere yaba yesheje, kuko abayibanjirije bagiye babihiga ariko ntibishyirwe mu bikorwa manda ikarinda isoza bitagezweho.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buvuga ko gare,kwa Yezu Nyirimpuhwe n’umuhanda Ruhango-Gitwe bigiye kubakwa

Mayor w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens avuga ko iyo mishinga migari izubakwa mu minsi ya vuba.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango