Rusizi: Abatuye Rwimbogo barinubira gusiragizwa ku Murenge ngo “iyo hatabuze umuyobozi habura konegisiyo”

Abaturage bo mu Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Rusizi barinubira serivisi mbi z’Irangamimerere bahabwa, bavuga ko basiragira ku biro by’Umurenge bakabwirwa ko Konegisiyo ya Internet yagiye rimwe na rimwe bakabwirwa ko abayobozi bagiye kuri Terrain.

                                                                                        Ibiro by’Akarere ka Rusizi

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rwimbogo buhakana ibivugwa n’aba baturage, gusa bwatangaje ko hari igihe uyu Murenge wamaze igihe kirenze umwaka udafite ushinzwe serivisi y’irangamimerere ndetse n’ikibazo cya Konegisiyo ya internet yakundaga kubura ariko kikaba cyaracyemutse.

Abaturage bo muri uyu  Murenge babwiye UMUSEKE ko bahabwa serivisi mbi ku kigero cyo hejuru, inshuro basiragira ku biro by’Umurenge iyo batabuze umuyobozi babura Konegisyo ya Interineti.

Aba baturage basabye ko amazina yabo adatangazwa mu itangazamakuru, bahuriza ku kuba inshuro nyinshi baka serivisi z’irangamimerere muri uyu Murenge ariko bakazihabwa ha Mana.

Hari uwagize ati “Mu kwezi k’Ugushyingo nagiye gushaka ibyangombwa by’amavuko y’abana serivisi ntibayinkorera, nagiyeyo ubugira gatatu ntibagira icyo bankemurira, barambwiye ngo nta bayobozi bahari, ubwa kane ngo nta konegisiyo zihari.”

Hari undi wabwiye UMUSEKE ko inshuro eshatu zose yagiye ku Murenge agiye kwaka ibyemezo by’amavuko by’abana yabwirwaga ko nta internet ihari, avuga ko yahagiriye ibihombo kuko atabaga yagiye gushaka ibitunga umuryango.

Uyu muturage we yemeza ko yavaga mu rugo yabahamagaye bakamubwira ko ahabasanga.

Ati “Ku nshuro ya mbere ntabwo nari nabahamagaye ariko kuya gatatu nagiyeyo nabahamagaye barambwira ngo ninze biratungana babinkemurire ,ntabyo bankemuriye, ku nshuro ya kane nibwo nasanzeyo abaturage benshi duhuje ibyo bibazo twasanze bagiye mu nama baratubwira ngo tugende ejo tuzagaruke babidukemurire twaratashye tugarutse dusanga nta muyobozi n’umwe uhari.”

Aba baturage bavuga ko inshuro zose basiragiraga ku Murenge bahasangaga umusaza bakunda kwita SAMUNANI, bavuga ko ashaje atazi iby’ikoranabuhanga bagasaba ko bakoroherezwa bakajya babona abashinzwe izo serivisi.

- Advertisement -

Niyigena Gilbert uri gukora mu mwanya w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimbogo yabwiye UMUSEKE ko hari igihe bamaze umwaka badafite umukozi ushinzwe irangamimerere ariko ubu bamubonye.

Ati “Ntabwo ariko bimeze, hari igihe kirenze umwaka tutari dufite Etat-Civile, ubu twaramubonye atuye ku Murenge neza aba ahari arabafasha, nta muntu ujya amubura, hagize umubura yahita ambwira.”

Uyu muyobozi avuga ko ikibazo cya interineti cyari imbogamizi mu mitangire ya serivisi muri uyu Murenge ubu cyamaze gucyemuka.

Yagize ati “Konegisiyo twahawe n’Akarere iyo ibuze iminsi ibiri gusa dufite ubundi buryo dukoresha, nta muturage wasubirayo atabonye serivisi z’irangamimerere, niyo ubishinzwe yaba adahari hari umwanditsi bahita babimukorera cyeretse ari urupapuro anotifiya.”

N’ubwo uyu muyobozi avuga ibi, abaturage basaba ko imikorere yo kuri uyu Murenge yahinduka bakajya bareka kubasiragiza mu nzira kuko bidindiza iterambere ryabo.

Kuwa 13 Ukuboza mu Karere ka Rusizi, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari bahawe mudasobwa 93 mu rwego rwo kwihutisha serivisi basabwa kuzikoresha icyo zagenewe.

Ubwo bahabwaga izi mudasobwa, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Dr Kibiriga Anicet yavuze ko atari izo kujya mu tubati ngo bazibike, abasaba kuzikoresha akazi kose zagenewe ntabyo gusiragiza abaturage.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIRE DONATIEN

UMUSEKE.RW/Rusizi