Ku wa Gatanu tariki ya 17 Ukuboza, 2021 Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwasubitse isomwa ry’urubanza ruregwamo rwiyemezamirimo Uwemeye Jean Baptiste nyiri sosiyete y’ubwubatsi ya ECOAT Ltd na bagenzi be bane.
Umwanditsi Mukuru w’Urukiko yabwiye Umunyamakuru wa Umuseke wari ku Rukiko ko isomwa ry’urubanza ryasubitswe kubera ko Abacamanza baruburanishije bari mu mahugurwa.
Uyu mwanditsi w’urukiko yahise avuga ko isomwa ryarwo ryimuriwe ku wa 14 Mutarama, 2022 saa munani z’igicamunsi.
Rwiyemezamirimo Uwemeye Jean Baptiste na bagenzi be urubanza rwabo ruri mu manza zasubitswe inshuro nyinshi mu bihe bitandukanye kuva rwatangira kuburanishwa muri Kanama, 2020.
Rwasubitswe inshuro 20 mu miburanishirize yarwo, rwarangiye kuburanishwa ku wa 28 Ugushyingo, 2021 ruri mu manza byafashe igihe kinini kugira ngo rupfundikirwe.
Uwemeye Jean Baptiste areganwa n’abandi bantu bane, Nsengiyumva Moise, Ntabyera Joseph, Masarabwe Rene, na Mushinzimana Vincent de Paul.
Aba bose uko ari batanu Ubushinjacyaha bubarega ibyaha bitatu birimo ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu. Icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta, icyo gutanga inyungu zidafite ishingiro mu gihe cyo gushyira amasezerano mu bikorwa, n’icyaha cyo guhimba no guhindura inyandiko.
Abaregwa bose kuva batabwa muri yombi babazwa n’Ubugenzacyaha ndetse n’Ubushinjacyaha no mu gihe cyo kuburana mu mizi baburanye bahakana ibyaha baregwa.
Uwemeye Jea Bapitse yunganirwa n’abanyamategeko batatu.
- Advertisement -
Abaregwa ifungwa ryabo ryaturutse ku makuru yatanzwe n’uwahoze ari umukozi wa ECOAT Ltd mu isanwa ry’umuhanda Muhanga-Karongi.
Uwemeye Jean Baptiste na bagenzi be bamaze amazi 22 muri Gereza ya Nyarugenge urukiko rutarafata icyemezo cya nyuma mu rubanza rwabo.
Imiterere y’ikirego cy’Ubushinjacyaha
Ubushinjacyaha buvuga ko muri mata 2015 , Sosiyete ya ECOAT Ltd yasinyanye amasezerano n’Ikigo gishinzwe iterambere ry’ibikorwa remezo (RTDA) yo gusana umuhanda Muhanga-Karongi ureshya na Km 74 kuri miliyari 2,8Frw.
Ayo masezerano yashyizweho umukono na Uwemeye Jean Baptiste nk’umuyobozi mukuru wa ECOAT Ltd naho ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda hasinye M Guy Kalisa wahose ari Umuyobozi Mukuru wa RTDA.
Uyu muhanda wagombaga gusanwa mu byiciro bitatu nk’uko amasezerano yabivugaga. Igice cya mbere cyo gusana umuhanda cyagombaga kurangira muri Gicurasi 2015, igice cya kabiri cyo cyagombaga kurangira muri Kamena 2017, naho icya gatatu kikarangira muri Werurwe, 2020.
RTDA yo yagombaga gukurikirana ECOAT Ltd kugira ngo irebe ishyirwa mu bikorwa ry’ibikubiye muri ayo masezerano.
ECOAT Ltd imaze gusanamo ibice bibiri hasigaye gusana igice kimwe kugira ngo amasezerano yagiranye na RTDA arangire. Iyi sosiyete yaje kwamburwa iryo soko rihabwa Sosiyete yitwa HORIZON ifatanyije na Sosiyete y’Abashinwa yitwa STECOR, bagirana amasezerano yo kuwusenya bakawubaka bundi bushya.
Icyo gihe ibikorwa ECOAT Ltd yari yasannye na byo byarasenywe, umuhanda urongera urubakwa.
Nyumwa rwiyemezamirimo Uwemeye Jean Baptiste Ubushinjacyaha bwamutaye muri yombi buvuga ko hari imirimo yakoze yagiye yishyuza inshuro ebyiri, kandi atarayikoze.
Ubushinjacyaha bwavuze ko yakoresheje inyemezabwishyu (Facture) yabaga yacurishije agendeye ku zindi yabaga yishyurijeho ibindi bikorwa.
Ubushinjacyaha buvuga ko ibyo Uwemeye yakoze yabifashijwemo na bamwe mu bakozi b’Ikigo cy’igihugu gishinzwe isanwa ry’imihanda (RMF).
Gusa abaregwa bose mu kuburana kwabo bahakana ibyaha byose bashinjwa n’Ubushinjacyaha. Basaba Urukiko ko mu gihe rwazaba rwiherereye rwazabagira abere bakarekurwa kuko ibivugwa byose n’Ubushinjacyaha butabitangira ibimenyetso.
Ubwo Uwemeye Jean Baptiste yaburanaga yavuze ko ubwo yafatwaga muri Mata, 2020 ifatwa rye ritubahirije amategeko.
UMUSEKE.RW