Doze zisaga ibihumbi 165,600 z’inkingo za Covid-19 zahawe u Rwanda nk’inkuga itanzwe n’igihugu cy’u Budage, izi nkingo zikaba arizo mu bwoko bwa Astra-Zeneca.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Ukuboza 2021, ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe nibwo inzego z’ubuzima mu Rwanda zaraye zakiriye izi nkingo za Covid-19.
Izi nkingo zirenga ibihumbi 165 zatanzwe n’u Budage zagejejwe mu Rwanda binyuze mu bufatanyebw’Umuryango w’Abibumbye bwo gusaranganya intengo mu bihugu bikennye buzwi nka Covax.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda igaragaza ko izi nkingo zije kunganira gahunda ya leta yo gukingira abanyarwanda benshi, bityo ngo izi nkingo zirahita zoherezwa hirya no hino mu gihugu.
Mu butumwa banyujije kuri Twitter, Ambasade y’u Budage mu Rwanda yatangaje ko bi byose harimo no gutanga inkingo ku bihugu bigamije gushyira mu bikorwa intego bafite yo gufasha muri gahunda y’uko buri wese ku Isi yakingirwa nk’uko abikeneye.
Kugeza ubu mu Rwanda gahunda yo gutanga inking za Covid-19 igeze ku bangavu bafite hejuru y’imyaka 12 kugeza kuri 17 y’amavuko, aho barimo gukingirirwa ku bigo by’amashuri bigaho. Nimugihe kandi hatangiwe gutangwa doze ishimangira urukingo rwa Covid-19 ku bantu bafite hejuru y’imyaka 50 y’amavuko bamaze amezi atandatu bakingiwe mu buryo bwuzuye, uru rukingo rushimangira kandi ruri guhabwa abandi bafite guhera ku myaka 39 ariko barwaye indwara zidakira, indwara zigabanya ubudahangarwa bw’umubiri ndetse n’abakora mu nzego z’ubuzima.
Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima ya tariki 6 Ukuboza, igaragaza ko mu Rwanda abantu bagera kuri 6,248,178 bamaze guhabwa doze ya mbere, abangana na 3,800,373 bamaze guhabwa doze zombi. Naho abamaze guhabwa doze ishimangira ni 10,985.
NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW