Mu mwaka w’amashuri wa 2021-2022 Guverinoma yafashe icyemezo cyo kugeza gahunda yo kugaburira abana ku ishuri no mu mashuri abanza nyuma y’uko itangijwe mu yisumbuye, gusa Minisiteri y’Uburezi ivuga ko hakirimo inzitizi kubera ko ingengo y’imari yagenewe kunganira ibigo by’amashuri idahagije kuko harimo icyuho cya miliyari 15Frw.
Mu 2019 Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho gahunda yo kugaburira abana biga mu mashuri yisumbuye ku bigaga bataha mu rugo nko mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12, ni nyuma y’uko hari abanyeshuri bajyaga babwirirwa bityo bigatuma batiga neza uko bikwiye.
Iyi gahunda uyu mwaka w’amashuri yaje gukomereza no mu mashuri abanza, Leta igenera Minisiteri y’Uburezi ingengo y’imari ya miliyari 27Frw yo kunganira ibigo mu rwego rwo kunoza iyi gahunda yo kugaburira abana ku mashuri bagera kuri miliyoni eshatu.
Ubwo Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yahaga ibisobanuro Abadepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanayarwanda, uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside ku bibazo byagaragajwe na Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu ku bugenzuzi kuri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri (school feeding), yavuze ko inzitizi bahuye na zo harimo kuba barahawe ingengo y’imari idahagije kuko harimo icyuho cya miliyari 15Frw.
Ati “Muri uyu mwaka twahawe ingengo y’imari ya miliyari 27Frw igomba kugaburira abana benshi bagera kuri miliyoni eshatu n’ibihumbi magana atandatu (3,600,000), aya mafaranga iyo uyabariye kuri cya giciro kuri buri mwana usanga adahagije kuko harimo icyuho ya miliyari 15Frw. Minisiteri y’Uburezi iri gukora ubuvugizi kugira ngo ikorane na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, n’umusanzu wa Leta utangwe wuzuye kuko gahunda niho ishingiye.”
Dr Uwamariya Valentine avuga ko bakizitiwe kandi n’ibigo bitarabona ibikoni aho hamwe bikiri kubakwa, naho ahandi ugasanga amasafuriya manini yagenewe amashuri atarakoreshwa kuko ibikoni bitaruzura, aha ngo hakenewe imbaraga z’ababyeyi, ariko hari gukorwa ibishoboka byose ngo igihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka w’amashuri kizatangire ibi byose bimaze gushyirwa ku murongo.
Yagize ati “Ikindi nubwo ababyeyi bagomba gutanga umusanzu, imbaraga zirakenewe mu kurangiza ibikoni byatangiye kubakwa kubera ko ibigo bimwe na bimwe bitaruzura tukaba tugeze kuri 88%. Ndetse na muvero (amasafuriya manini) zagenewe amashuri kubera ibikoni byatinze kuzura zatinze kugeramo, ariko intumbero ni uko igihembwe cya kabiri gitangira ibyo byose byarangiye.”
Uretse ibi bibazo bikiri muri iyi gahunda yo kugaburira abana ku mashuri ku ruhare rwa Leta, Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu yanagaragaje ko ababyeyi batubahiriza inshingano zabo uko bikwiye.
Perezida wa Komisiyo, Mme Mukasine Marie Claire yagize ati “Komisiyo isanga hari ingamba zikwiriye gufatwa n’inzego zibishinze, Ministeri y’Uburezi, iy’Ubutegetsi bw’Igihugu bafatanyije n’izindi nzego gukomeza gukora ubukangurambaga mu babyeyi kugira ngo bitabire gutanga imisanzu yabo, kuba hari abatayitanga bituma gahunda yo kugaburira abana ku ishuri idashyirwa mu bikorwa uko bikwiye.”
- Advertisement -
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, avuga ko iki kibazo cyo kuba abayeyi badatanga imisanzu yabo, kizacyemurwa no gushyiraho komite ishinze kugenzura uko abana bagaburirwa ku mashuri kuri buri kigo.
Ati “Komite irimo abarimu, umuyobozi w’ishyuri, abahagarariye ababyeyi n’inzego z’ibanze ku rwego rw’umurenge. Iyo komite nyobozi niyo izajya itegura ubukangurambaga ifatanyije n’inzego z’ibanze ku babyeyi kugira ngo bagire uruhare mu kugaburira abana babo. Bazita kandi ku buryo bashobora guhaha badahenzwe, bakareba bati hano tweza ibirayi, ibishyimbo, ibigori naho umuceri tuzawukura ahandi kandi tudahenzwe, ibyo ni ibintu bigomba gukorwa kuri buri kigo ku buryo bashaka uko bahaha badahenzwe.”
Gahunda yo kugaburira abana ku mashuri yatangije mu mwaka wa 2019 mu mashuri yisumbuye, gusa ubu yanagejejwe no mu mashuri abanza. Mu mashuri abanza n’ayisumbuye harimo kugaburirwa abana bagera kuri miliyoni eshatu n’ibihumbi magana atandatu (3,600,000).
NKURUNZIZA Jean Baptiste /UMUSEKE.RW