Umutoza w’Umunyarwanda Thierry Hitimana wari umutoza wungirije muri Simba Sports Club yo muri Tanzania yamaze gutandukana n’iyi kipe nk’uko ubuyobozi bwayo bwabitangaje.
Mu itangazo ryasohowe kuri uyu wa 28 Ukuboza 2021, ubuyobozi bwa Simba SC bwahamije ko bamaze gutandukana n’umutoza wayo wungirije.
Itangazo basohoye rigira riti “Ubuyobozi bwa Simba SC bwamaze kumvikana n’impande zombi ku gutandukana n’umutoza wungirije Thierry Hitima uhereye ku itariki ya 28 Ukuboza 2021.”
Ubuyobozi bwa Simba SC bwashimiye umutoza Hitimana ku musanzu yatanze muri iyi kipe, bamwifuriza amahirwe aho azerekeza.
Bati “Simba SC irashimira Hitimana ku byo yakoze kuva yagera mu ikipe, tumwifurije amahirwe masa mu buzima bwe n’aho azerekeza.”
Simba Sports Club itandukanye na Thierry Hitimana nyuma y’amasaha make imaze kumenya itsinda izakinamo amatsinda ya CAF Confederation Cup, aho iri mu itsinda D hamwe na RS Berkane, ASEC Mimosa ndetse n’ikipe ya US Gendarmerie.
Thierry Hitimana yashyize umukono ku masezerano yo kuba umutoza wungirije muri Simba SC ku wa 10 Nzeri 2021 aho yari yungirije Umufaransa Didier Gomes Da Rosa waje nawe kuba asezererwa kubera kutagira ibyangombwa byemewe na CAF byo gutoza imikino ya CAF Champions League, maze Hitimana asigarana iyi kipe by’agateganyo.
Hitimana yagiye kungiriza Didier Gomes ku nshuro ya kabiri kuko bari baranakoranye muri Rayon Sports mu mwaka w’imikino wa 2013/14.
Hitimana Thierry ni umwe mu batoza b’Abanyarwanda bagize ibyo bageraho ari abatoza hanze y’igihugu, yatoje amakipe anyuranye yo muri Tanzania nka Namungo FC na Mtibwa Sugar.
- Advertisement -
Umutoza Hitimana Thierry w’imyaka 42 y’amavuko yatoje amakipe yo mu Rwanda atandukanye kandi ahagirira ibihe byiza nko muri Bugesera FC, Rayon Sports na AS Kigali.
NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW