Umutoza yishimiye igitego cyabonetse ku munota wa nyuma arapfa

webmaster webmaster

Kuri uyu wa kane, Umutoza w’ikipe ya El Magd mu cyiciro cya kabiri mu Misiri, Adham El-Selhedar igihe yishimiraga igitego ikipe ye yatsinze ikabona amanota 3, yahise apfa.

Adham El-Selhedar yajyanywe kwa muganga igitaraganya ariko agwayo

Ni umukino wabaye ku wa Kane aho iyi kipe yari yakiriye Al-Zarka mu mukino w’umunsi wa 9 wa Shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu Misiri.

Al-Zarka yari ku mwanya wa nyuma irwana no kureba ko yawuvaho. Iminota 90 y’umukino yarangiye ari 0-0, yaje kubona igitego cy’intsinzi ku munota wa 2 w’inyongera.

Iki gitego cyashimishije cyane umutoza wayo, Adham El-Selhedar ariko mu kwishima kwe ahera umwuka.

Yahise yihutanwa kwa muganga aho yajyanywe mu Bitaro bya Al-Amriya ariko ntibabasha kuramira ubuzima bwe kuko byari byarangiye.

Abaganga bavuze ko yafashwe n’umutima igihe yishimiraga igitego.

El-Selhedar ikipe ye El Magd yari yakiriye Al-Zarka

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

- Advertisement -