Uwari Umuyobozi wa Siporo w’agateganyo ashinzwe n’amakipe y’Igihugu, muri Minisiteri ya Siporo Bwana Rurangayire Guy yanditse asezera ku kazi ke.
Amakuru Umuseke wamenye ni uko uyu muyobozi yasezeye ku mpamvu ze bwite.
Rurangayire Guy Didier yari asanzwe ari Umuyobozi wa Siporo w’agateganyo muri Minisiteri ya Siporo akaba n’Umuyobozi ushinzwe amakipe y’igihugu yemereye Umuseke mu kiganiro twagiranye ko yasezeye ndetse hashize igihe.
Yagize ati “Bimaze ukwezi… abakozi ntibari babizi…”
Birasanzwe kuba umuntu ukorera ikigo runaka yamenyesha ko asezeye bitewe n’impamvu runaka zitabangikanwa n’akazi yakoraga.
Rurangayire yabwiye Umuseke ko “nta kindi yarenza ku mpamvu zatumye asezera.”
Amakuru Umuseke wamenye ni uko mu kazi ke Rurangayire nta kibazo yari afite, gusa ntibizwi niba hari akandi kazi kazwi agiyemo.
UMUSEKE.RW