Urubanza rwa Hakuzimana Abdul Rashid rwasubitswe kubera ibaruwa yandikiye Urukiko

Kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Ukuboza, 2021 Urukiko Rwisubuye rwa Nyarugenge rwasubitse urubanza rw’ubujurire bwa Hakuzimana Abdul Rashid uregwa ibyaha byo Gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, asaba kurekurwa nyuma y’aho ku wa 22 Ukwakira, 2021 Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko afungwa iminsi 30 by’agateganyo muri Gereza ya Nyarugenge.

Hakuzimana Abdoul Rachid ari kumwe na Me Rudakemwa Jean Felix umwunganira (Archives)

Ubwo Umucamanza yari agiye gutangira iburanisha yavuze ko urukiko rwabonye ibaruwa ya Hakuzimana Rashid w’imyaka 53 y’amavuko isaba ko mu iburanisha yazazanwa mu Rukiko aho kuburana hifashishijwe ikoranabuhanga.

Yavuze ko ubusabe bwa Hakuzimana buzafatwaho icyemezo na Perezida w’Urukiko kandi akaba adahari kubera ko ari  mu mahugurwa y’Abacamanza.

Perezida w’iburanisha yahise yimurira urubanza rwa Hakuzimana Abdul Rashid mu mwaka utaha, ku wa 20 Mutarama, 2022 saa mbiri za mu gitondo.

Ubushinjacyaha bwari bwasabye ko Hakuzimana afungwa by’agateganyo akazakurikiranwa ari muri gereza kubera uburemere bw’ibyaha akurikiranyweho, birimo icyaha cyo Gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi muri mata 1994.

Aregwa kandi icyaha cyo Gukurura amacakubiri muri rubanda, n’icyaha cyo Gukwirakwiza ibihuha yacishije ku imbuga nkoranyambaga harimo n’umuyoboro wa YouTube yashinze yise Rashid TV.

Hakuzimana Abdul Rashid nyuma  yo gufungwa iminsi 30 muri Gereza ya Nyarugenge yahise ajururira icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge kuko atanyunzwe n’umwanzuro w’Umucamanza.

Rashid yunganirwa mu mategeko na Me Rudakemwa Jean Filex kuva yatabwa muri yombo n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) yaburanye ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo asaba Urukiko kumurekura kuko nta cyaha yakoze cyamujyana muri Gereza.

Hakuzimana Abdul Rashid yatawe muri yombi n’urwego rw’Ubugenzacyaha ku wa 28 Ukwakira, 2021.

- Advertisement -
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW