Urubanza rwa Jado Castar rwongeye gusubibwa 

webmaster webmaster

Urukiko Rukuru rwafashe umwanzuro wo gusubika ubujurire bwa Bagirishya Jean de Dieu ‘Jado Castar’ ku nshuro ya kabiri kubera ko Abacamanza bari mu mahugurwa.

Bagirishya Jean de Dieu ni Visi Perezida wa kabiri w’Ishyiramwe ry’Imikino y’Intoki mu Rwanda Volleyball (Archives)

Jado Castar yakatiwe imyaka 2 y’igifungo n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo tariki ya 13 Ukwakira 2021 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano kugira ngo ashyire mu bikorwa inshingano ze, asanzwe ari Visi Perezisa wa kabiri ushinzwe amarushanwa w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Volleyball (FRVB).

Jado Castar yahise ajurira atakambira Urukiko Rukuru ngo igihano yahawe gisubikwe, yagombaga gutangira kuburana mu bujurire tariki ya 6 Ukuboza, 2021 ariko urubanza rurasubikwa nyuma y’uko umucamanza atabonetse.

Ubu bujurire bwari bwimuriwe uyu munsi tariki ya 24 Ukuboza 2021 ariko nabwo ntirwabaye bitewe n’uko abacamanza bagomba kuruburanisha bari mu mahugurwa, rukaba rwimuriwe tariki ya 28 Mutarama 2021.

Uyu mugabo ashinjwa kuba yarahimbye ibyangombwa byatumye hari abakinnyi bakomoka muri Brazil bakinira Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore mu Gikombe cya Afurika cya Volleyball cyabereye i Kigali hagati ya tariki ya 10 n’iya 20 Nzeri 2021.

U Rwanda rwakuwe mu irushanwa ndetse na FRVB ihagarikwa amezi 6 y’agateganyo mu gihe Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Volleyballl ku Isi (FIVB) irimo gukora iperereza neza.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW