Kuri uyu wa gatatu ubwo u Rwanda rwizihizaga umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA ku nshuro ya 33 mu Karere ka Nyagatare , mu buhamya bwa Alain Murasandonyi umusore ukiri muto umaze imyaka 27 y’amavuk0 wavukanye ubwandu bw’agakoko gatera Sida, yavuze ko urubyiruko rutagitinya kwandura SIDA ahubwo abenshi basigaye batinya gutwita.
Alain Murasandonyi avuka mu muryango w’abana barindwi, ni we wenyine wayivukanye abandi bavutse ari bazima.
Mu kiganiro yagiranye na UMUSEKE yavuze ko ubu urubyiruko rutagitinya kwandura SIDA.
Ati “Ubu urubyiruko ntirugitinya kwandura SIDA ngo kuko imiti itangwa ku buntu, ahubwo abenshi basigaye batinya gutwita.”
Alain Murasandonyi yakomeje agaragaza ko nubwo imiti ari ubuntu buri wese akwiriye gutekereza ko ayinywa ubuzima bwe bwose, yabibukije ko bakwiriye kugira imyumvire yo kwifata kuko aribwo buryo bwafasha mu kwirinda
gukwirakwiza iki cyorezo.
Minisiteri y’Ubuzima iboneraho gusaba urubyiruko kwirinda gupimisha virusi itera Sida ijisho uwayirwaye ngo kuko hari n’abafata imiti neza ku buryo utamenya ko bayifite.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije yibukije urubyiruko ko iyi ndwara ntawe itinya.
Ati “Uko waba ungana kose , uri urubyiruko, ufite amaraso ashyushye ubona uri umusore n’inkumi. Ntabwo iyi ndwara yagutinya uramutse witwaye nabi, hari abagize ibyago byo kuyandura bakiri bato uyu munsi wamureba ukagira ngo ni umuntu w’urubyiruko utarayanduye.”
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel yavuze ko hari n’abibeshya bakavuga ngo uyu ni muto ntabwo yayandura, iriya yandurwa n’abantu bakuru mwahura ntiwubahirize ibisabwa ngo mwisuzumishe, mukizerana kandi umwe muri
mwe yarayanduye ayivukanye cyangwa yarayandujwe n’abandi.
- Advertisement -
Dr Ngamije ati “ Ndasaba urubyiruko kwirinda rugaharanira kumenya uko ruhagaze, nsaba abayanduye babona batakigira ibyuririzi bakareka gufata imiti , kubireka nibyo bibi kuko aribyo bituma bongera kumererwa nabi.”
Mu Rwanda abarenga 85% bipimishije SIDA, mu basanzwe babana n’iki cyorezo, abarenga 95% bafata imiti igabanya ubukana, mu gihe abarenga 90% bafata imiti ituma Virus iba nke ku buryo batakaza ubushobozi bwo
kwanduza ugereranyije n’udafata imiti.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
Daddy Sadiki RUBANGURA
UMUSEKE.RW/Nyagatare