Abafana bemerewe kujya muri Stade, kujya mu bitaramo no mu tubyiniro biragarutse -Inama y’Abaminisitiri

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Mutarama, 2022 yemeje amabwiriza mashya ajyanye no kwirinda Covid-19 agomba gutangira kubahirizwa kuri uyu wa Kane, muri yo ingendo zirabujijwe guhera saa sita z’ijoro (00:00) kugeza saa kumi za mugitondo (04h00 a.m).

Abafana bemerewe kureba imikino kuri Stade

Mu yindi myanzuro yafashwe, Inama y’Abaminisitiri yakomoreye abafana kujya kuri Stade, no mu bindi bibuga by’imikino ariko amabwiriza azatangwa na Minisiteri ya Siporo.

Inama y’Abaminisitiri yakomoreye n’ibitaramo by’umuziki, kubyina na konseri abategura ibitaramo bazajya basaba uruhushya muri RDB.

Moto n’amagare bizakomeza gutwara abagenzi ariko ababitega bagomba kuba barakingiwe byuzuye COVID-19 kimwe n’ababatwara. Inama y’Abaminisitiri ivuga ko abatazabyubahiriza bazahanwa.

Amakoraniro yose na yo yakomorewe akajya yitabirwa n’abantu 50% igihe yabereye mu nzu, naho yabera hanze akitabirwa n’abantu 75%. Abayitabira bagomba kuba barakingiwe byuzuye COVID-19.

Inama y’Abaminisitiri ishishikariza Abaturarwanda bose kwitabira ibikorwa byo kwikingiza COVI-19 ndetse abujuje ibisabwa bagahabwa urukingo rushimangira.

 

SOMA ITANGAZO RYOSE HANO

- Advertisement -
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW