Abakoresha ibiganiro ‘abafite ubumuga bwo mu mutwe’ barihanangirizwa

Bamwe mu banyamakuru n’abitwikira umwuga w’itangazamakuru bakoresha ibiganiro abantu bafite ubumuga cyane cyane ubwo mu mutwe barihanangirizwa, basabwa kureka iyo migirire mibi kuko ihutaza uburenganzira bwa muntu.

Nsengimana Jean Damascene Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NUDOR, Mutesi Rose umuyobozi wa NOUSPR-UBUMUNTU (Hagati) na Marthe Sumuteto wo muri Collectif Tumukunde (Photo: UMUSEKE)Ni ibikorwa bitesha agaciro abantu bafite ubumuga bisakazwa ku mbuga nkoranyambaga, aho abanyamakuru bakoresha umuyoboro wa Youtube batungwa intoki mu guhutaza uburenganzira bw’abandi “bitwikiriye umutaka w’ubuvugizi.”

Ihuriro ry’imiryango y’abafite ubumuga mu Rwanda rivuga ko hakomeje kugaragara ibikorwa bitesha agaciro ikiremwamuntu, bikorwa n’abashaka ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga (Views) ibi bikaba bifatwa nko gukoresha abantu bafite ubumuga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Nk’umuryango nyarwanda ufite mu nshingano gukorera ubuvugizi abantu bafite ubumuga, NUDOR isaba ihagarikwa ry’ibikorwa byose bitesha agaciro abantu bafite ubumuga ubwo ari bwo bwose cyane cyane abafite ubumuga bwo mu mutwe.

Mutesi Rose, uhagarariye umuryango w’abafite ubumuga bwo mu mutwe mu Rwanda (NOUSPR-UBUMUNTU), avuga ko bamaze iminsi babona ihohoterwa rikorerwa abafite ubumuga bwo mu mutwe aho babanza guhabwa ibisindisha maze bagakoreshwa ibiganiro.

Ati “Nyuma yo kugirana ibiganiro bitandukanye uzarenga kuri ibi tuzamushyira mu bijyanye n’amategeko, umuntu ni nkundi nta vangura rikwiriye kubaho.”

Mutesi akomeza avuga ko kabone n’ubwo umuryango w’ufite ubumuga bwo mu mutwe wahabwa utuntu ducye “abakoresha biriya biganiro baba bica nkana uburenganzira bwe.”

Ati” Nk’uko Leta itubwira ngo nta wukwiriye gusigazwa inyuma, mu burenganzira bwawe mu burenganzira bwanjye mu burenganzira bw’undi nta hohotera rikwiriye kubamo, rero tuvuga ngo tuve inyuma turwanye iki gikorwa.”

- Advertisement -

Yakomeje agira ati “Ukwiriye kureba ikimvana hamwe kinjyana ahandi aho kunkoresha mu ndonke zawe bwite, dore ko views zisigaye zaragakoze, ntabwo tubyishimiye.”

Mutesi Rose umuyobozi wa NOUSPR-UBUMUNTU avuga ko batazihanganira abakoresha ibiganiro abafite uburwayi bwo mu mutwe bagamije kubabyaza inyungu zabo bwite.

Marthe Sumuteto, Umuyobozi wa Collectif Tubakunde, avugako bababajwe n’inkuru zagiye zitambuka ku mbuga nkoranyambaga aho hakoreshwaga abantu bakuru ndetse n’abana ariko bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe ariyo mpamvu bahagurukiye gukumira ibi bikorwa bikiri mu maguru mashya kandi bagendeye kucyo amategeko y’u Rwanda agenderaho.

Sumuteto agaragaza ko hadutse imigirire mibi ikorerwa abafite ubumuga bwo mu mutwe bagaragazwa ko bakorewe iminsi mikuru, ko bambaye neza bitwaje ngo ni ubuvugizi.

Ati “Dushatse gukumira mu maguru mashya dufatanye urugamba kugira ngo twuzuze za nshingano Leta y’u Rwanda yatangiye.”

Yongeye gutunga urutoki bamwe mu banyamakuru bavogera uburenganzira bw’abafite ubumuga bagashyira amashusho yabo ku karubanda. Yibukije ko hari uburyo bakora ubuvugizi badashyize amashusho y’abantu hanze.

Ati “Hari igihe tubafatanya n’ubukene n’imiryango yabo kubera ubukene ibamo, ushobora kumufatanya n’ubwo buzima ukaba umuhohoteye ariko we atabizi, Turabasaba abanyamakuru ndetse turabinginze dufatanye gukora ubuvugizi ariko tudaharabika ikiremwamuntu.”

Marthe Sumuteto, umuyobozi wa Collectif Tubakunde avuga ko uburenganzira bw’umuntu ari ntakorwaho

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ihuriro ry’imiryango y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR) Jean Damascene Nsengiyumva avuga ko bahagurukiye kwamagana imigenzereze itesha agaciro uburenganzira bw’umuntu ufite ubumuga.

Nsengiyumva avuga ko bamenyesheje izindi nzego bireba by’umwihariko Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) avuga ko “Mubyo twagaragaje dutecyereza ko bishobora kuba bigize ibyaha kugira ngo urwo rwego rudufashe gukurikirana ibigize icyaha muri iyi migenzereze.”

Avuga ko n’ubwo hari abagaragaza ko abatambutsa ibyo biganiro kuri youtube bitanga umusaruro ataribyo kuko nta musaruro mu gucuruza abantu.

Ati “Nta musaruro mbona mwiza ku gucuruza umuntu kuko ikigenderewe ntabwo ari ukumukorera ubuvugizi, ibyo twabonye ibyinshi byatambutse ntabwo kwari ukubakorera ubuvugizi kwari ukugira ngo abantu bagire views nyinshi babone umusaruro.”

NUDOR ishingiye ku itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003 nk’uko ryavuguruwe kugeza muri 2015 yagaragaje ingingo zitandukanye zerekana uburenganzira bw’abafite ubumuga.

Bamwe mu banyamakuru batandukira bibutswa ko ibikorwa byo gutesha agaciro abafite ubumuga cyane cyane ubwo mu mutwe bihanwa n’amategeko y’u Rwanda kandi bidakwiriye kwihanganirwa.

Ihuriro ry’imiryango y’abafite ubumuga mu Rwanda ivuga ko bari gutegura amahugurwa azahabwa itangazamakuru ndetse bakaba bagiye kwegera abakoresha imiyoboro ya youtube kugira ngo babereke uburyo ubuvugizi bwakorwa mu nzira nziza.

Nta mibare igaragazwa y’abanyamakuru bihanijwe cyangwa imiryango irengera uburenganzira bwa muntu by’umwihariko abafite ubumuga iteganya kujyana imbere y’amategeko, gusa inzego zitandukanye zigaragaza ko hagiye kwiyambazwa amategeko ngo biranduke burundu.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON /UMUSEKE.RW