Abarimo abanyamakuru bahuguwe ku gufata neza ibikoresho by’ikoranabuhanga

webmaster webmaster
Bishimira ko aya mahugurwa y'iminsi itanu bamenye bihagije ikorareshwa ry'ikoranabuhanga

Bamwe mu banyamakuru bo mu Rwanda ndetse n’abakozi b’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu , kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Mutarama 2022, basoje amahugurwa yiminsi 5 yibanda uko bakwiye gufata neza ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo telefoni na mudasobwa nuburyo bwo kwirinda mu gihe ryakoreshwa nabi.

Bishimira ko aya mahugurwa y’iminsi itanu bamenye bihagije ikoreshwa ry’ikoranabuhanga

Uko iterambere ku Isi ryaguka niko n’ikoranabuhanga mu bice bitandukanye rigenda ryaguka.Muri uko kugenda kwaguka hakenerwa ubumenyi bwibanze kuri ryo kugira ngo umuntu abashe kuribyazamo inyungu, ariko niko hari n’abandi bakora ibyaha binyuranye bifashisha ikoranabunga bishobora gushyira Isi mu kaga.

Mu mahugurwa yateguwe na Sendika y’abakozi baharanira uburenganzira bwa muntu STRADH(Syndicat des Travailleurs Aux Serivices des Droits de l’Homme) kuva kuwa 24-28 Mutarama 2022, abayitabiriye bavuze ko abasigiye amasomo atandukanye azabafasha mu kazi kabo ka buri munsi.

Abayo John, ni umunyamakuru kuri Radiyo Fine FM,yabwiye UMUSEKE ko agiye guhuza amasomo yigiyemo n’akazi k’itangazamakuru kugira ngo arusheho gukora kinyamwuga.

Ati “Hari byinshi nabashije kumenya ntari nzi, n’abandi dukorana nzabasangiza amakuru kugira ngo tubashe gutera imbere kandi bizamfasha haba ku mutekano w’ibyanjye ndetse n’ibyikoranabuhanga.”

Abayo avuga ko yigiyemo amasomo y’uburyo abasha kurinda umutekano wa mudasobwa na telefoni ye ndetse n’uburyo yabasha guperereza akamenya telefoni ye aho iherereye mu gihe yibwe.

Uzamushaka Hassina, nawe ni umwe mu bitabiriye aya mahugurwa, yavuze ko akuyemo amasomo menshi amufasha kurinda ibikoresho bye by’ikoranabuhanga no gukumira ibyago byazana.

Ati “Mbere na mbere ni ukemenya y’uko ibikoresho dukoresha b’yikoranabuhanga bishobora kugira ibyago bikaba byaterwa n’uburyo umuntu yamenya ko byahuye na byo akamenya uburyo ashobora kubyirinda.”

Yakomeje ati “Ngiye gushyira mu bikorwa amasomo nize kandi nsangize abandi kandi mbashishikarize kugira ubumenyi bw’ibanze ku bijyanye n’uburyo barinda cyangwa bakumira iyangizwa ry’ibikoresho byabo.”

- Advertisement -

Umuyobozi Mukuru wa STRADH,Bizimana Alphonse, yavuze ko amasomo bahawe azabafasha gukumira ibitero bishobora kugabwa ku bikoresho by’ikoranabuhanga, anabasaba kubyirinda.

Ati “Tuzi neza ko ibyaha biriho kuko dukurikirana amakuru,ibiba ahandi bishobora kuba ninaha.Ntitwahakana ko bitariho gusa ikoranabuhanga muri iki gihe byafashe indi ntera, abantu barikoresha ibintu byinshi. Harimo abarikoresha ibintu byiza biteza imbere abantu , ibihugu byabo ariko hakaba n’abarikoresha mu bugizi bwa nabi. “
Yakomeje ati “Hari igihe usanga abo bantu bakoresha iryo koranabuhanga mu bugizi bwa nabi bagenda biyongera kandi bakiyoberanya kugira ngo bagabe ibitero kuri ibyo bikoresho.Turasaba ko abahuguwe bakoresha ubumenyi bahawe kandi bakarinda ibiKoresho byaba ibyabo cyangwa ibyo bakoresha mu kazi kugira ngo akazi kabo gakomeze gatere imbere.”

STRADH isanzwe ifite amatsinda icyenda y’urubyiruko ruharanira uburenganzira bwa muntu by’umwihariko ubw’abana(SIPETRA) agizwe n’urubyiruko n’abakuru bari mu rivuga rikijyana.

Aya matsinda akorera mu turere dutandukanye twigihugu turimo Umujyi wa Kigali,Muhanga,Kamonyi, Bugesera na Rutsiro.

STRADH isanzwe itanga serivisi ikomatanyije yo kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana (SIPETRA) ari naho urubyiruko rubarizwamo.

Iyi Sendika isanzwe ihugura buri mwaka nibura abagera ku 100,hagamijwe kubasobanurira uburenganzira bwa muntu ndetse n’izindi ngingo zitandukanye zibafasha mu kazi kabo ka buri munsi.

Umuyobozi Mukuru wa STRADH,Bizimana Alphonse, yavuze ko amasomo bahawe azabafasha gukumira ibitero bishobora kugabwa ku bikoresho by’ikoranabuhanga.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW