Umuhanzi nyarwanda Niyibizi Jean Claude uzwi nka Nibizi J Claude ubarizwa muri Afurika y’Epfo yamaze gushyira hanze amashusho y’indiimbo “Ur’Uwera” ikangurira abantu kwegera Imana kuko ariyo mugenga wa byose.
Nibizi J Claude uri kugaragaza umuvuduko mu buhanzi bwe, amaze gukora indirimbo zinyuranye zirimo izakunzwe nka ‘Yanyishyuriye’, ‘Imitini’, ‘Vuga’,na ‘Watosha’ yari aherutse gushyira hanze n’izindi zitandukanye.
Nibizi yatangarije UMUSEKE ko ariwe wiyandikiye iyi ndirimbo ayinyuzamo ubutumwa bw’ihumure. Yagize ati “Iyi ndirimbo ‘Ur’Uweru’ irimo ubutumwa bw’ihumure Imana yampaye mu bihe byo gusenga ngo mbushyikirize Itorero rya Kristo.”
Akomeza agira ati “Nubwo isi yose yugarijwe n’icyorezo abantu bari mugihirahiro abantu benshi babuze ibyiringiro, impfu za hato na hato, umuti nta wundi ni ukurushaho kwegera Imana kuko niyo Mugenga wa byose tugaca bugufi imbere yayo n’imitima imenetse ni ukuyiyegurira tukaba muri presence yayo”
Ku bijyanye n’imihigo afite muri uyu mwaka wa 2022, Nibizi J Claude yatubwiye ko ari gutegura album ye ya mbere izaba iriho indirimbo icumi z’amajwi ndetse n’amashusho.
Yagize ati “Ndi gutegura Album ya mbere ndi njyenyine yitwa VUGA izaba igizwe n’indirimbo 10.”
Nibizi J Claude utuye muri Afurika y’Epfo avuga ko ashima Imana kuba indirimbo ze zitambuka kuri Televiziyo zikomeye muri kiriya gihugu harimo ONE GOSPEL iri muzikomeye muri Televiziyo z’Afurika muri Gospel.
Nibizi J Claude kuririmba yabitangiriye muri Korali akiri umwana, arabikurikirana kuko bimuguye neza.Kuri ubu ni umwe mu bahanzi mu muziki wa Gospel batanga icyizere cy’ejo heza mu muziki bakora.
Yifuza ko buri muntu wese wumva iyi ndirimbo “Ur’Uwera’ yamusubizamo imbaraga akarushaho kwegera Imana.
Mu buryo bw’amajwi ‘Ur’Uwera’ yakozwe na Boris&Brice naho amashusho akorwa na Reba Image & Ali.
- Advertisement -
Reba hano amashusho y’indirimbo Ur’Uwera ya Nibizi J Claude
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW