Goma: Nyuma yo gusohora ‘Mayi Mayi’ Ls97 Life Song bateguje udushya muri Amani Festival 2022-VIDEO

Itsinda rya LS97 Life Song rigizwe n’abasore babiri Robert Rubenga uzwi nka ‘Lameck Mwalimu’ na Etienne Hodari  ‘Lastborn Mganga’ bo mu Mujyi wa Goma-DRC, nyuma yo gusohora indirimbo ‘Mayi Mayi’ bateguje gusendereza ibyishimo abakunzi babo mu iserukiramuco rizwi nka ‘Amani Festival’ ry’uyu mwaka wa 2022.

Lameck Mwalimu na Lasborn Mganga bagize itsinda rya Ls97 Life Song rimaze kwigarurira imitima y’abakunzi ba Muzika muri Kivu y’Amajyaruguru

Amani Festival 2022 nk’ibisanzwe izabera mu Mujyi wa Goma kuva kuwa 04 kugeza kuwa 06 Gashyantare 2022 muri College Mwanga i Goma muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Ls97 Life Song ni itsinda rimaze kubaka izina mu Mujyi wa Goma by’umwihariko mu Burasirazuba bwa Congo.

Aba basore bazwiho ubuhanga muri Rap y’Igiswahili bari mu bamaze guhindura byinshi mu Mujyi wa Goma by’umwihariko mu gufasha abanyamuziki bakunda Hip Hop mu bijyanye no kubahugura iby’iyi njyana binyuze mucyo bise ” Swahili Rap Safi”.

Lameck Mwalimu yabwiye UMUSEKE ko nyuma yo gusohora indirimbo “Mayi Mayi” biteguye gutanga ibyishimo mu iserukiramuco rya Amani rizwiho kwitabirwa n’ibyamamare bituruka hirya no hino kw’isi.

Ati “Abakunzi bacu bishimiye bikomeye indirimbo yacu nshya ‘Mayi Mayi’, niyo ya mbere muri 2022 ni signe (ikimenyetso) cy’ibikorwa dufite muri 2022, abazitabira Amani Festival bitegure Rap nziza ikora ku mutima.”

Mayi Mayi iri guca ibintu muri Congo yakozwe na Producer witwa Skar ukomeye i Goma mu gihe amashusho yakozwe n’abitwa Samouraï Videoz.

Aba basore babwiye UMUSEKE ko bishimira kuba indirimbo zabo by’umwihariko ‘Mayi Mayi’ ziri gutambuka kuri televiziyo zitandukanye harimo nizo mu Rwanda, babifata nko kwaguka kwa muzika yabo.

Lameck Mwalimu ati “Turishimye cyane kuba indirimbo zacu no mu baturanyi i Kigali ziri gukinwa, ni byiza cyane byongera imbaraga mu kazi kacu, kandi nk’ibisanzwe mu Rwanda ni mu rugo.”

- Advertisement -

Mu mwaka wa 2022 bavuga ko bafite imishinga myinshi by’umwihariko bakaba bashyize imbere gushyira hanze indirimbo ziri mu njyana zikunzwe n’urubyiko nka Trap na Drill ndetse no gukora amashusho ari ku rwego mpuzamahanga.

Bavuga ko hari ibikorwa birimo gukorana n’abahanzi bo mu Rwanda, ndetse no kuza i Kigali kuhafatira amashusho y’indirimbo no gukorana na bamwe mu batunganya umuziki.

Indirimbo nka Mfungwa Huru,Umaskini,Mathematics,Nipe Mic n’izindi ziri mu zakunzwe z’aba basore babiri.

Robert Rubenga uzwi nka ‘Lameck Mwalimu’
Etienne Hodari uzwi nka ‘Lastborn Mganga’

Reba hano amashusho y’indirimbo Mayi Mayi ya Ls97 Life Song

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW