Gufungura umupaka ni ikintu gikomeye, abantu barongera bagende, bahahirane, basabane – Gen Muhoozi

Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni yagarutse ku gikorwa cyo kuba umupaka uhuza u Rwanda na Uganda wongeye gufungurwa nyuma y’imyaka itatu ufunzwe kubera ibibazo hagati y’ibihugu byombi, yavuze ko ari igikorwa gikomeye cyakozwe.

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba hari abatangiye kumwamamaza kuri Twitter bemeza ko aziyamamaza mu matora ya Perezida muri 2026

Kuri Twitter yanditse ati: “Ndashimira Abayobozi bacu badasanzwe, Perezida Kaguta Museveni na Perezida Paul Kagame kuba bafunguye umupaka! Iki ni igikorwa gikomeye kigezweho. Ubu abaturage bacu bashobora kugenda nta nkomyi, bagahahirana ndetse bagasabana nk’uko Imana ishobora byose yabigennye. Imana ihe umugisha Africa y’iburasirazuba.”

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu Rwanda, Village Urugwiro byatangaje ku wa Gatandatu tariki 22 Mutarama, 2022, ko Perezida Paul Kagame yakiriye Lt Gen Muhoozi Kainerugaba Umugaba Mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka muri Uganda, akaba umujyanama wa Perezida Museveni.

Village Urugwiro yatangaje ko ibiganiro byabo byagenze neza ndetse, nyuma y’uko avuye mu Rwanda ibihugu byombi byagaragaje ko hari ibyo byiyemeje gukora ngo umubano urusheho kugenda neza.

U Rwanda rwarekuye umusirikare wa Uganda, ku rundi ruhande Uganda ihindura uwari ukuriye urwego rw’Ubutasi, Maj Gen Abel Kandiho.

Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba ushobora kuzasimbura Se ku butegetsi, nyuma yo kubasha kuganira na Perezida Paul Kagame bakagira intambwe bageraho, kuri Twitter yakomeje kugaragaza ko Uganda n’u Rwanda ari ibihugu bivandimwe bikwiye kubana neza nk’uko byahoze mu mateka ya kera.

Kuri uyu wa Mbere yagarutse ku ifoto yavuzweho cyane ku mbuga nkoranyambaga ubwo yasuhuzaga Perezida Paul Kagame mu cyubahiro cya gisirikare.

Ati: “Iteka ryose jya wubaha Abakuruta! Hari impamvu Imana yabagize bakuru bawe. Iteka shaka amahoro aho gushyigikira intambara, umunyabwenge ni we ushaka amahoro! Ntukabe umucakara w’abanyamahanga! Afurika izibohora!!”

- Advertisement -

Ku rubuga rwa Twitter, Gen Kainerugaba akunda kuvugaho amateka ye, yanditse amagambo y’Ikinyarwanda ati “Ubumwe Namahoro Arambye. Uyu ni umunsi Imana yagennye.”

Umuhungu wa Perezida Museveni yanashyize hanze ifoto y’Umwami Mutara III Rudahigwa n’Umugabekazi, Rosaliya Gicanda avuga ko “amateka yacu ari maremare”.

Mbere gato ku Cyumweru, Gen Kainerugaba yari yafashe amafoto ya Perezida Museveni na Perezida Kagame yandikaho ko ari Intwari zacunguye benshi.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW