Harakinwa umunsi wa 12 wa Shampiyona, Police FC ntizakinisha Muhadjiri

webmaster webmaster
Etincelles FC iyo ikina na Marines FC haca uwambaye

Mu minsi itatu ikurikiranye kuva tariki 15 kugeza 17, Mutarama 2022, Shampiyona y’umupira w’amaguru mu cyiciro cya mbere iraba yasubukuwe nyuma y’iminsi 15 yari ishize isubitswe, harakinwa imikino y’imunsi wa 12.

Etincelles FC iyo ikina na Marines FC haca uwambaye

Guhera tariki 30, Ukuboza 2021, Minisiteri ya Siporo yari yagennye ko nta bikorwa by’imikino bizaba muri Mutarama 2022 ariko habaye kwisubiraho ku mwanzuro hemezwa isubukurwa rya Shampiyona y’umupira w’amaguru uhereye kuri uyu wa 15 Mutarama, 2022.

Gahunda y’imikino y’umunsi wa 12 wa Shampiyona

Ku wa Gatandatu tariki 15/01/2022

12:30′ AS Kigali vs Rutsiro FC (Stade ya Kigali
15:00′ Etincelles FC vs Marine FC (Stade Umuganda)
15:00′ Rayon Sports FC vs Musanze FC (Stade ya Kigali)
15:00 Espoir FC vs Etoile de l’Est FC, (Stade Rusizi)

Ku Cyumweru tariki 16/01/2022

12:00′ Gorilla FC vs Bugesera FC (Stade ya Kigali)
15:00′ Kiyovu SC vs APR FC ,(Stade ya Kigali)

Ku wa Mbere tariki 17/01/2022

15:00′ Gasogi United vs Gicumbi FC (Stade ya Kigali)
15:00′ Mukura VS&L vs Police FC (Stade Huye)

- Advertisement -

Hakizimana Muhadjiri wa Police FC ni umwe mu bakinnyi batandatu batemerewe gukina ku munsi wa 12 wa Shampiyona, aho bazahurira na Mukura VS&L kuri Stade ya Huye, bitewe n’amakarita atatu y’umuhondo yahawe mu mikino itatu iheruka.

Marine FC irahura na Etincelles FC muri Derby y’ i Rubavu, iraba adafite abakinnyi batatu basanzwe babanza mu kibuga kubera amakarita aribo; Hirwa Jean Claude ukina mu mutima w’ubwugarizi, Hakizimana Felicien ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso ndetse na Ntakirutimana Theotime ukina mu kibuga hagati.

Muri ‘Derby’ y’ i Rubavu, Etincelles yo iraba idafite Gakwavu Berchmas na we ufite amakarita atatu y’umuhondo.

Urutonde rw’abatemerewe gukina;

. Gakwavu Berchimas (Etincelles FC)
. Kayigamba Jean Paul (Gorilla FC)
. Hakizimana Félicien (Marine FC)
. Hirwa Jean de Dieu (Marine FC)
. Ntakirutimana Théotime (Marines)
. Muhadjiri wa Police (Police FC)

Mbere y’imikino y’imunsi wa 12, Shabani Hussein ukinira AS Kigali ni we uyoboye abamaze gutsinda ibitego byinshi, aho afite bitandatu (6), agakurikirwa na Bigirimana Abbedy wa Kiyovu Sports, Ben Ocen wa Musanze FC na Willy Onana wa Rayon Sports banganya ibitego bitanu (5).

Urutonde:

SHABANI Hussein (AS Kigali) 06
BIGIRIMANA Abedi (Kiyovu SC) 05
OCEN Ben (Musanze FC) 05
ONANA Willy Léandre (Rayon Sports) 05
HAKIZIMANA Muhadjir (Police FC) 04
HASSAN Djibrine (Gasogi United) 04
LAWAL Abubakar ( AS Kigali) 4
MUGUNGA Yves (APR FC) 04
MUHOZI Fred (Espoir FC) 04
NIYIBIZI Ramadhan ( AS Kigali) 04

Kiyovu Sports iyoboye urutonde rwa Shampiyona n’amanota 24 mu mikino 11, aho ikurikiwe na APR FC ifite amanota 23 mu mikino 9 kuko ifite ibirarane bibiri.

Imyanya ibiri ya nyuma ku rutonde ifitwe na Etincelles FC imaze gusarura amanota umunani (8) na Gorilla FC iri ku mwanya wa nyuma n’amanota arindwi (7).

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NGABO Mihigo Frank / UMUSEKE.RW