Kamonyi: “Green Amayaga” imaze guha abaturage barenga ibihumbi 12 amashyiga ya rondereza

Kugira ngo abaturage bagire uruhare mu kutangiza amashyamba bakagabanya ingano y’ibiti bakoresha mu gutegura amafunguro,mu myaka ibiri Umushinga Green Amayaga wahaye abaturage barenga ibihungu 12 amashyiga ya rondereza.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvère ashyikiriza abaturage bo mu Murenge wa Rugarika amashyiga

Kuri uyu wa kabiri tariki 11 Mutarama 2022 mu Murenge wa Rugalika mu Tugari twa Masaka na Kigese, imiryango 803 yahawe Imbabura zirondereza ibicanwa.

Remy SONGA ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’umushinga “Green Amayaga”mu Karere ka Kamonyi uyu mushinga ukaba ariwo watanze izi mbabura ku bufatanye na REMA, avuga ko zije ari igisubizo ku baturage bakoresha inkwi mu guteka kuko zigabanya ingano y’ibiti bakeneraga.

Songa agira ati “Izi ni Imbabura zikozwe mu buryo bwizewe kuko nk’umuntu wakoreshaga inkwi z’amafaranga ibihumbi 2 mu minsi itatu, mu buhamya abaturage batanga nuko uyu munsi abo twahaye mbere Imbabura nibura ayo mafaranga ibihumbi 2 iyo baguze inkwi bazicana mu gihe cy’iminsi icyenda.”

Uyu mukozi w’uyu mushinga akomeza avuga ko gutanga izi mbabura bizafasha kugabanya itemwa ry’ibiti kuko abaturage ntibazongera gukenera inkwi nyinshi, bizafasha kandi kugabanya ibyuka bihumanya ikirere kuko izi mbabura zigira umwotsi muke cyane. Byongeye kandi bizafasha mu kuzamura ubukungu bw’abaturage kubera ko umwanya bakoreshaga bajya gutashya inkwi igihe kinini batazongera kuwutakaza, ahubwo bazarusaho kubona umwanya uhagije wo gukora imirimo yabo ibatunze ya buri munsi.

Abahawe izi mbabura i Masaka bavuga ko zizabafasha kutamaraho amashyamba. Mukanyarwaya Rose ni umwe mu bahawe izi mbabura ashimangira ko kuba REMA yaratekereje gutanga izi mbabura ari igikorwa gikomeye.

Yagize ati “Urabona abaturage benshi dukoresha inkwi mu guteka kandi tukabikora inshuro nyinshi. Kuba rero duhawe izi mbabura bizadufasha kugabanya ibicanwa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr NAHAYO Sylvere yasabye abahawe izi mbabura kuzazifata neza bakazikoresha bakirinda kuzigurisha. Umuyobozi w’Akarere.

Yagize ati “Ubu ni uburyo muhawe ngo mufashe akarere kubungabunga ibidukikije kuko amashyamba iyo akoreshejwe ku bwinshi cyangwa akangizwa bigira ingaruka ku mibereho ya muntu turabasaba rero gukoresha izi mbabura mukagabanya inkwi mwakoreshaga.”

- Advertisement -

Izi mbabura zatanzwe binyujijwe mu mushinga “Green Amayaga” ugamije kongera guhaaaza igice cy’Imirenge y’Amayaga mu birebana n’ibiti n’amashyamba bityo haboneke umwuka mwiza ndetse bigire uruhare mu guhangana n’imihindagurikire y’Ikirere.

Ni umushinga uterwa inkungu n’Ikigo cy’igihugu Gishinzwe kubungabunga ibidukikije-REMA, iyi gahunda ikaba izasiga mu Mirenge ya Mugina, Rugarika, Nyarubaka na Nyamiyaga imiryango 6,900 ihawe Imbabura.

Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Kamonyi Uwiringira Marie Josée
Ayo mashyiga hatanzwe mu rwego rwo kurengera ibidukikije hirindwa kwangiza ibiti

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIZI Elisée

UMUSEKE.RW/Kamonyi