Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Ndego mu Karere ka Kayonza bavuze ko barembejwe n’abashumba baboneshereza imyaka nkana kandi ko bakunze no kurangwa n’urugomo.
Aba baturage babwiye RBA ko aba bashumba baba bitwaje inkoni bityo ko iyo hagize uvuga ikibazo cye akubitwa.
Umwe ati “Dufite ikibazo cy’ubwone bw’inka hano muri Ndego.Turahinga, inka zikajyamo,zikona twagira ngo turavuze bakadukubita.Ikibazo cy’inka rwose ntitweza kubera ikibazo cy’inka bakuye mu mafamu.Abayobozi baraza bakareba ngo ikibazo baragikurikirana ariko ntibikorwe.”
Undi nawe ati “Iyo twabonye iyo mvura, turahinga,ariko aborozi bakatwoneshereza.Turifuza ko bakororera mu biraro.Iyo tubibwiye abayobozi ntacyo babikoraho.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndego, Bizimana Caude, yavuze ko ikibazo cyatangiye gukurikiranwa uhereye mu Mudugudu kandi ko ugaragaye muri ibyo bikorwa abihanirwa.
Ati “Twashyizeho komite ishinzwe ubwone kuri buri Mudugudu,zidufasha y’uko aho ibyo bibazo byabonetse bakabasha kubikemura. Abagaragayeho urugomo nabo tukabahana.Ikindi twaganirriye n’aborozi, inka zabo zikaguma mu mafamu zindi zikaguma mu biraro.Turumva ikibazo cy’ubwone kigiye kuba amateka mu Murenge wa Ndego.”
Agaruka kuri iki kibazo, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba,Gasana Emmanuel, yavuze ko iki kizakemurwa n’amasezerano aborozi batangiye gukorana n’Intara.
Ati “Turimo gusinya amasezerano kandi tukavuga ngo inzuri zikoreshwe icyo zagenewe. 80% bamaze kuyasinya n’abatarasinya bihute cyane kuko ukwezi kugiye gushira igikorwa cyirangire.Ahubwo dutangire gukora ubugenzuzi ko byubahirijwe.”
- Advertisement -
Yakomeje ati “Ntabwo bakwiye kuragira hanze y’inzuri .Inka zizerera hirya no hino zangiza ibikorwaremezo,zoneshereza abantu , urugomo rw’abashumba, niyo ibyo byose tugomba guca akajagari .Turi mu buryo bwiza bwemewe n’amategeko niyo mpamvu aborozi bakwiye kubyumva gutyo kandi bakabyubahiriza.”
Amabwiriza y’Inama Njyanama y’akarere ka Kayonza ateganya ko uwonesherejwe yishyurwa ubwone kandi agahabwa 10.000frw . Mu gihe uwonesheje yakwinangira ahita ashyikirizwa ubutabera.
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW