Kigali: Imodoka yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka

Imodoka yo mu bwoko bwa Benz yafashwe n’inkongi y’umuriro ubwo yari igeze Rwandex mu Murenge wa Gikondo irashya irakongoka.

Imodoka ya Benz yafashwe n’inkongi y’umuriro irakongoka

Iyi mpanuka yabaye ku saa sita z’amanywa kuri uyu wa Kane, tariki 27 Mutarama 2022, ibera hafi n’amasangano y’umuhanda ujya gikondo SEGEM n’umanuka Nyabugogo ndetse n’undi ukomeza ugana Sonatube.

Iyi modoka  yo mu bwoko bwa Benz ifite Plaque RAE 839Z yari itwawe na Ntaganzwa SODA Patrick w’imyaka 34, akaba yabonye umwotsi utangiye kuzamuka mu modoka maze ayivamo akigera hanze nibwo yatangiye gufatwa n’inkongi y’umuriro, gusa Polisi Ishami rishinzwe kuzimya inkongi yahageze iyi modoka yamaze gushya ku buryo bukabije.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Irere René, yahamirije UMUSEKE by’iyi mpanuka aho yavuze ko iyi modoka yangiritse bikomeye ku buryo bigoranye ko yakorwa ikaba nzima.

Yagize ati “Impanuka yabaye mu masaha ya saa sita, ni imodoka ya Benz yafashwe n’inkongi y’umuriro igeze hirya ya Rwandex ugana Gikondo hafi na Fai Rouge. Umushoferi yabonye imyotsi araparika avamo, nawe aratubirwa ko atazi icyabiteye, gusa abashinzwe kuzima bahageze barazima ariko uko bigaragara yahiye yose.”

SSP Irere René, yasabye abafite ibinyabiziga kujya bita ku gusuzumisha ibinyabiziga byabo kenshi kuko byagaragaye ko hari imodoka zagiye zishya ariko bareba bagasanga inzira z’umuriro w’amashanyarazi nizo zabaye intandaro.

Ati “Nubwo uwari uyirimo avuga ko atanywaga itabi cyangwa ngo umuriro uve ahandi hose ushobora kuba waturutse mu modoka nubwo iperereza rikomeje, icyo dukangurira abanti ni ugusuzumisha ibinyabiziga byabo kenshi ngo barebe ubuzima bwazo kuko hari izindi modoka zagiye sishya mu bihe bitandukanye ariko wajya kureba ugasanga ari uburyo bw’amashashanyarazi n’insinga bifite ibibazo.”

Impamvu yateye iyi mpanuka igatuma iyi modota ishya igakongoka ntabwo iramenyeka, gusa iperereza rirakomeje ngo harebwe icyabaye intandaro y’uyu muriro wafashe iyi modoka.

Uretse iyi modoka yangiritse bikomeye nta muntu wigeze ugirira ikibazo muri iyi mpanuka.

- Advertisement -

Aho iyi mpanuka yabereye hafi yaho hari haherutse kubera indi mpanuka aho imodoka yagonze Camera zo ku muhanda zizwi nka Sofia ikayihirika.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW