Mayaka nyiri Cine ElMay mu Biryogo yitabye Imana

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 08 Mutarama 2022 nibwo hasakaye inkuru y’incamugongo y’urupfu rwa Emmanuel Mayaka wamenyekanye mu kwerekana filime akaba na nyiri ikipe y’amagare izwi nka Cine ElMay.

Emmanuel Mayaka yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye iminsi

Uyu mugabo w’ikimenyabose i Nyamirambo mu Biryogo yapfuye azize uburwayi kuri uyu wa Gatanu tariki ya 07 Mutarama 2022.

Uyu musaza yari amaze iminsi arwaye nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wa Cine El May , Karambizi Rabbini Hamin.

Yagize ati “Yari amaze iminsi arwaye, arwariye hano i Kigali. Inkuru twayakiriye saa Tatu n’igice. Ni agahinda, ni akababaro. Yari amaze iminsi yari avuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugira ngo yivuze.” Niko yabwiye IGIHE

Cine Elmay yashinzwe mu myaka 1980, ni yo kipe ya mbere y’umukino w’amagare yashinzwe mu Rwanda ndetse izindi zashinzwe nyuma yayo ziyifatiyeho urugero.

Abakunzi ba Filime by’umwihariko Agasobanuye bibuka ibihe byiza bagiriye kwa Mayaka mu myaka itambutse ndetse n’abakunzi b’imipira yiganjemo iyo ku mugabane w’ubulayi.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW