MissRwanda2022: Abakobwa 9 babimburiye abandi kubona PASS – AMAFOTO

Kuri uyu wa Gatandatu abategura irushanwa ryo gushakisha umukobwa uhiga abandi mu bwiza bw’inyuma (uburanga) no gusobanura neza ibyo azi (kuvuga umushinga we neza), batangiye igikorwa cy’ijonjora rya mbere ryo gushaka abakobwa bazatoranywamo Nyampinga w’u Rwanda muri uyu mwaka.

Abakobwa 9 babonye PASS barategereza abazava mu zindi Ntara n’Umujyi wa Kigali

Ijonjora rya mbere ryabereye i Musanze kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Mutarama, 2022 risize abakobwa 9 babonye inota (PASS) ribemerera kujya mu cyiciro gikurikiraho.

Abakobwa batambutse ni Ishimwe Muhayimana Adelaide (No.22), Mutavu Manzi Leslie (No.37), Nshuti Vanesa (No.4), Bagiriteto Aliane ((No.8), Umutoniwase Dianah (No.10), Uwase Mignone (No.1), Kaberuka Emmanuella (No.30), Cyiza Raissa (No.33) na Igiraneza Mugisha Ghislaine (No.40)

Kuri iki Cyumweru amajonjora arakomereza i Rubavu, bareba abakobwa bazahagararira Intara y’Iburengerazuba.

Tariki 05/02/2022 bazaba bari i Huye batoranya abakobwa bazahagararira Intara y’Amajyepfo, bukeye tariki 06/02/2022 bazajya i Kayonza kureba abakobwa bazahagararira Intara y’Iburasirazuba.

Ijonjora ry’ibanze rizasorezwa i Kigali tariki 12/02/2022 bareba abakobwa bazahagararira Umujyi wa Kigali.

Abakemurampaka muri iri rushanwa ni batatu, James A. Munyaneza, Miss Jolly Mutesi na Evelyne Umurerwa.

Mu Ntara y’Amajyaruguru abakobwa 51 nibo bari bategerejwe ko bitabira ijonjora ariko haza 42 batoranyijwemo bariya 9 batambutse.

- Advertisement -
Mutavu Manzi Leslie (No.37)
Igiraneza Mugisha Ghislaine (No.40)
Bagiriteto Aliane ((No.8)
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

 

ANDI MAFOTO

AMAFOTO@MISS RWANDA TWITTER

UMUSEKE.RW