Muhanga: Umurambo wa Niyonteze warohamye muri Nyabarongo wabonetse

Nyuma y’impanuka y’ubwato bwagonganye, bakavuga ko  umuntu umwe ariwe warohamye, kuri ubu umurambo wa Niyonteze Epimaque wabonetse mu mugezi wa Nyabarongo.
Umurambo wa Niyonteze warohamye mu mugezi wa Nyabarongo wabonetse

Nyuma y’impanuka y’ubwato 2 bwabaye taliki ya 03 Mutarama 2022, mu Kagari ka Gasagara, Umudugudu wa Kidahwe,mu Murenge wa Rongi, Ubuyobozi bukavuga ko mu barenga 40 bari barohamye, hakabura umuntu 1 ku munsi w’ejo taliki ya    08 Mutarama 2022, ahagana mu ma saa tanu, nibwo  umurambo wa Niyonteze Epimaque w’imyaka 38 y’amavuko wabonetse muri Nyabarongo, ahaherereye mu Murenge wa Shyorongi mu Karere ka Rulindo.

Abizezeyimana Thèoneste Umuvandimwe wa Nyakwigendera, avuga ko abatoraguye umurambo wa Niyonteze  babahamagaye kugira ngo barebe niba uyu murambo wabonetse  ari uwo umuvandimwe wabo, bahageze basanga ariwe koko.

Ati:”Ubu muri iki gitondo twese nk’Umuryango  turi mu Bitaro by’iRuli dutegereje ko baduha umurambo ngo tuwambutse iKiyumba.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rongi Nsengimana Oswald yabwiue UMUSEKE ko umurambo wa Niyonteze wajyanywe ku Bitaro kugira ngo usuzumwe mbere yuko ushyingurwa.

Ati:”Ubu ibyambu byose  abaturage bakoreshaga birafunze, usibye icyambu cya Gahira kiriho ubwato bwa Gisirikare.”

Niyonteze Epimaque asize umugore n’abana 2.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIZI ELISEÉ
UMUSEKE.RW/Muhanga