Ndayisenga amaze imyaka 2 aretse ubumotari ashyira imbaraga mu kurwanya COVID-19

Ndayisenga Albert wo mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge,  mu  Mujyi wa Kigali yavuze ko amaze imyaka ibiri  aretse akazi ko gutwara abantu kuri moto bakamuha amafaranga ahubwo yiyemeza kurwanya COVID-19, ngo ababazwa n’abantu bamubwira amagambo akomeretsa arimo n’uko arwaye mu mutwe.

Ndayisenga mbere yatwaraga moto akinjiza amafaranga, ubu akoresha moto ye akangurira abantu kwirinda Covid-19

Bimwe mu bikoresho uyu mugabo aba afite akoresha atambutsa ubutumwa bwo kurwanya Coronavirus ni umwambaro umeze nka Gilet, n’insakazamajwi (megaphone).

Uyu murimo awutangira mu masaha ya mu gitondo agasoza ku mugoroza azenguraka mu bice bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali akoresheje moto yari isanzwe imufasha gutwara abagenzi.

Uyu mugabo ugaragara mu bice bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali ahetse ibyapa biriho ubutumwa bwo kwirinda COVID-19 yavuze ko kuva aho icyorezo cya Coronavirus kigereye mu gihugu yahise ajya ku rugamba rwo guhangana na cyo ashishikariza abantu ku cyirinda.

Yabwiye UMUSEKE ko ari ibintu yagiyemo azi ko bimara igihe gito kuko yiyumvishaga ko icyorezo cyitamara imyaka ibiri mu gihugu.

Ndayisenga yavuze ko ahura n’ibicantege byinshi ariko adashobora kubireka intego ze zitagezweho.

Ati “Bamwe barambwira bati wowe urwaye mu mutwe, hari n’abandi bavuga ngo, eeh mpembwa miliyoni nzubaka amataje, abandi bati se COVID-19 nirangira nzakora iki? Ni ibintu byinshi cyane, amagambo yo kunjomba ibikwasi no kunsha intege ariko ntibishobora kunsha intege.”

Yakomeje ati “Ikimbabaza cyane ni uko tuvunika yaba njye ukora ubukangurambaga ndetse na Leta tuba tugira ngo turamire abantu badapfa, ariko benshi cyane bakaba batabyubahiriza. Gusa nta kindi nkora uretse kwihangana.”

Uyu mugabo afite umugore n’umwana umwe avuga ko gufata icyemezo cyo kureka akazi kari kamutunze ko gutwara abantu kuri moto akinjira mu rugamba ruhangana na COVID-19 byamukomereye cyane.

- Advertisement -
Abantu benshi bibaza ku mibereho ye, bamwe ngo bazi ko ahemberwa akazi akora, abandi bakamwita umurwayi

 

Yaje guhindura umuvuno…

Ndayisenga avuga ko yatangiye aka kazi ashishikariza abantu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 gusa nyuma yo kubona ko igisubizo cyo gusubira mu buzima busanzwe ari urukingo yatangiye no kubwira abantu kwikingiza.

Ati “Igisubizo tukiteze mu nkingo. Inkingo mubona ko ari zo zatumye ubuyobozi budohora ingamba zabaga zashyizweho. Ubukangurambaga ngenda mbushyira hafi y’ingo mbashishikariza kwikingiza COVID-19 nubwo hari bamwe basigaye bahunga inkingo, ariko n’ubundi bukangurambga burakorwa.”

Kugeza ubu imibare ya Minisiteri y’ubuzima ivuga ko mu minsi irindwi Abanyarwanda 3,341 bangana  na 3.1%banduye Coronavirus.

Ni mu gihe abamaze kwikingiza COVID-19 urukingo rwa mbere ari 8,142,645, urwa kabiri ni 6,625,643 mu gihe urushimangira ari 736,101.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW