Ngoma: Abagore bari mu marira nyuma y’aho abagabo babatanye ingo

Bamwe mu bagore bo mu Murenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma mu Ntaray’Iburasirazuba, bahangayikishijwe n’abana babo bataye ishuri bitewe n’uko abagabo babatana ingo bakajya gushaka abandi bagore.

Ibiro by’Umurenge wa Mugesera

Mu kababaro kenshi bavuze ko abagabo bahengera bamaze kubyarana abana benshi maze bakabona “Baracupiye” bakajya kwishakira abagore bato.

Uyu yagize ati “Njyewe ikibazo nagize, umugabo yarantaye ansigira abana batatu. Abagore bose twabaye abapfakazi kandi twari dufite abagabo.”

Undi na we ati “Nta kindi kiri gutuma abagabo bata ingo muri uno Murenge, umugabo araguhararukwa agashaka undi mugore, iyo abonye umugore muto udafite abana ahita agenda.”

Aba bagore bavuga ko kugeza ubu kurera abana bonyine bibagoye binatuma abo babyaye batagera mu ishuri.

Ku rundi ruhande abana na bo bavuga ko bagirwaho ingaruka zitandukanye zirimo no kuba bafata inshingano zo kurera bakiri bato.

Umwana wagizweho n’ingaruka ati “Njye Papa yaradutaye, birangije nanjye nta kindi nakoze, nahise njya mu kazi ko mu Mujyi. Nkorera amafaranga ari naho umuntu nakoreraga yanshutse ahita antera inda.”

Undi na we yabwiye Radio 1 dukesha iyi nkuru ati “Byangizeho ingaruka zikomeye cyane kuko ntabwo nkuze ku buryo narera barumuna bange bane na njye wa gatanu. Narigaga nkafata, nkamenya ubwenge kubona ubushobozi ni byo byabananiye ariko mba numva uwansubiza mu ishuri nakwiga kandi ngatsinda.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugesera, Mapendo Gilbert yavuze ko iki kibazo atari akizi gusa ko kigiye gukurikiranwa maze abana bagasubizwa mu ishuri.

- Advertisement -

Ati “Numva cyaba ari ikibazo gikomeye aho bashobora guta ingo n’abana bikabagiraho ingaruka. Usibye guta ishuri, birumvkana ko n’ibindi bibazo bishobora kuzamo. Ndumva twabifata nk’umwihariko aho, tugakurikirana ingo zaba zifite ibyo bibazo ariko icyihutirwa cyane ni ukureba niba hari abana byagizeho ingaruka uyu munsi bakaba batarasubira ku ishuri. Umuntu yakurikirana abana ntibacikanwe no gutangira ishuri.”

Amakuru avuga usibye guta ingo bagasiga abagore, hari bamwe basiga bagurishije imitungo rwihishwa kandi haba harimo n’ababa barasezeranye ivanga mutungo risesuye.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND