Ric Rw ugaragaza impano itangaje yasohoye indirimbo ibyinitse yise “Ballerina”-VIDEO

Niyonkuru Eric ukoresha amazina ya “Ric Rw” mu muziki yashyize ahagaragara indirimbo yise “Ballerina” atangarira imibyinire y’umwari w’ubuhanga mu njyana ya Ballet, yasabye abakunzi b’umuziki kumva umuziki mwiza uyunguruye bakagumana nawo.

Niyonkuru Eric ukoresha Ric Rw mu buhanzi ni imwe mu mpano nziza zitezweho gushimisha abakunzi ba muzika

Ric Rw ni umuhanzi uri mu banyempano bakizamuka ufite ubuhanga bwihariye mu miririmbire ajyanisha n’imyandikire inyura amatwi y’ukurikiye ibihangano bye.

Yabwiye UMUSEKE ko nta munsi n’umwe yigeze abyuka ngo afate umwanzuro wo gukora umuziki, yisanze aricyo kintu kimushishikaza kurusha ibindi mu buzima.

“Ballerina” yasohotse kuri uyu wa Gatanu tariki ya 07 Mutarama 2022, igizwe n’iminota 3 n’amasegonda 7. Yakorewe muri Ubudasa Music Group (UMG), amajwi yatunganyijwe na Josh mu gihe amashusho yakozwe na Serge Girishya.

Yavuze ko yakoze iyi ndirimbo abwira umukobwa ubyina injyana ya Bellet kuyimwigisha kugira ngo batabusanya mu mibyinire, baba babwirana amagambo yuje urukundo biherekejwe n’umudiho ubyinitse koko.

Ati ” Mu ndirimbo ntangarira imibyinire y’uyu mubyinnyi nkanamusaba ko yanyigisha zimwe mu ntambwe ze nazimenya tugahuza.”

Avuga ko ahora abwira abantu ko inzozi ze azazibereka vuba cyane kurusha kuzibabwira.

Ati “Sinamenya itariki n’isaha bizaba ariko nizera ko ari vuba kandi ni biba intego nyamukuru izaba yagezweho.”

Indirimbo “Ballerina” ije ikorera mu ngata EP (Extended Play) aherutse gushyira hanze, yabanjirijwe n’izo yakoranye n’abahanzi barimo Prime Mazimpaka, Kenny K-Shot n’abandi.

- Advertisement -

Ric Rw yifuza kuzaba umuhanzi mpuzamahanga, intego ye ni ukuririmba ubutumwa bufite icyo bumariye sosiyete nyarwanda, buha ikerekezo kiza urubyiruko.

Ric Rw asaba abakunzi b’umuziki mwiza kumutiza amatwi no kumushyigikira mu buhanzi bwe

Kanda hano urebe indirimbo Ballerina ya Ric Rw

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW