Rubavu ahangayikishijwe n’umwana we amara agiye gutakara nyuma yo gukubitwa umugeri mu nda

Iribagiza Marie Claire wo mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu ahangayikishijwe nuko umwana we akomeje kuremba nyuma y’uko atewe umugeri mu nda n’umuturanyi wari usanze insina ye bayivunnye amakoma, kuri ubu uwo mwana amara ye akaba ageze aho umwanda uca no mu kanwa kuko yangiritse.

Rubavu ahangayikishije n’umwana we amara agiye gutakara nyuma yo gukubitwa umugeri mu nda

Muri Kanama 2021, nibwo mu Mudugudu wa Keya, Akagari ka Terimbere mu Murenge wa Nyundo, Akarere ka Rubavu, uwitwa Niyibizi yakubise umugeri mu nda umwana wa Iribagiza witwa Dushimimana Theoneste amuziza ko asanze insina ye bayivunnye amakoma.

Nyuma y’uko ibi bibaye bukeye bwaho, uyu mwana Dushimimana Theoneste byaje kwanga arabyimba ariko abaturanyi bagira inama mama we ko batakirirwa babijyana kure maze bumvikana ko yamujyana ku Kigo Nderabuzima ku muvuza.

Iribagiza Marie Claire aravuga uko byagenze, agira ati ‘‘Yamukubise umugeri nka nimugoroba, noneho mu gitondo ndabyuka njya kumureba nti ko narinzi ngo umwana wamuhannye kibyeyi none nkaba mbona warengereye. Abari bahari baratwunga ngo muvuze kuri mituweli mubabarire, ndamujyana aho ino ryari ryinjyiemo imbere harabyimbuka nyuma yo kumuha imiti.”

Nyuma y’uko bamuhaye imiti hakabyimbuka, ntabwo umwana yorohewe kuko ahubwo uburwayi bwakomeje kwanga kugeza naho amujyanye ku Bitaro bya Gisenyi bakamubwira ko urura rwangiritse.

Ati “Umwana yakomeje kujya agira umuriro mwinshi nkajya mujyana ku Kigo Nderabuzima ariko bigeraho araremba, namujyanye Gisenyi banshyira mu bitaro bamunyuza mu cyuma barambwira ngo ashobora kuba urura rwaratobotse maze banyohereza mu Bitaro bya Ruhengeri. Ngezeyo baramubaze bwa mbere ariko aho bakebye harafunga kwituma biranga aribwo bamubaze noneho urura barushyira ku ruhande.”

Ubwo uyu mubyeyi yaganiraga n’umunyamakuru yari afite gahunda yo kujya ku Bitaro bya Ruhengeri kuri uyu wa Kane, Tariki 27 Mutarama 2022, gusa yavugaga ko amikoro yabuze yo kujyayo ndetse n’amadeni yari afitiye abamugurije ngo amujyane kwa muganga bwa mbere yananiwe kuyishyura. Ibi bijyana kandi nuko uwamukubitiye umwana yari yamaze kuvuga ko atamufasha kuko nta nyandiko bafitanye.

Iribagiza Marie Chantal arasaba ko umwana wo yatabarirwa hafi

Iki kibazo umunyamakuru yahise akigeza ku buyobozi bw’umurenge wa Nyundo, maze bwemera ko bugiye kumufasha akubahiriza gahunda ya muganga.

UMUSEKE ukaba wavuganye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Nyundo, Habimana Aron, avuga ko icyatumye uyu mwana aremba bikagera kure aruko babihishe, gusa bari bamaze kumuha ibihumbi 500 Frw byo kumujyana kwa muganga.

- Advertisement -

Ati “Yabanje kubihisha bajya mu byo kwiyunga noneho abishyira hanze aruko bimaze kumukomerana. Aho tubimenyeye twarabikurikiranye uwakiboze atabwa muri yombi ubu ari kuri RIB. Ejo twaramusuye dusanga afite gahunda ya muganga noneho tumuha ibihumbi 500 Frw bimujyana kwa muganga kuri gahunda yari yahawe kandi tuzakomeza kuba hafi uriya muryango.”

Nubwo uyu mubyeyi ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyundo bwamuhaye ubufasha bwo kujya kwa muganga, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki 27 Mutarama 2022, Iribagiza Marie Claire yazindukanye n’umwana we bagiye mu Karere ka Musanze ku bitaro bya Ruhengeri kuri gahunda yari yahawe na muganga.

Gusa ubwo yari ageze Mahoko ajyayo umwana ubuzima bwaje kwanga kuko umwanda uca mu mara warimo ugaruka ugaca mu kanwa, ibi byatumye bibangombwa ko asubira inyuma umwana ajyanwa ku bitaro bya Gisenyi mu Karere ka Rubavu.

Ubwo UMUSEKE wageragezaga kumva uburyo uyu mubyeyi amerewe agahinda kari kose kuko kuvuga byamunaniye kubera ibihe bitoroshye arimo ariko yabashije kutuganirira uko byamugendekeye ajya ku Bitaro bya Ruhengeri.

Gusa nk’uko yari yabigarutseho na mbere, Iribagiza Marie Claire arasaba ko umwana we yatabarwa bya hafi kuko abona bimaze kurenga uregero. Uyu muryango ukaba usanzwe ubarizwa mu itishoboye kuko batunzwe no guca inshuro.

Niyibizi ukekwaho kuba intandaro y’ubu burwayi bw’umwaka akaba yaramaze gushyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’bugenzacyaha RIB, kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kanama.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW