Ruhango: Abahinzi b’inanasi barataka igihombo batejwe n’uruganda rwubatswe n’Akarere

Abahinzi b’inanasi bibumbiye muri koperative COKAB iherereye mu Murenge wa Kabagari mu Karere ka Ruhango, bavuze ko nyuma yaho uruganda rukora divayi y’inanasi rufungiye imiryango, byabateje igihombo bakaba basigaye babura aho bajyana umusaruro ndetse ukangirika.

Abahinzi b’inanasi barataka ko umusaruro wabo ukomeje guhomba

Aba babwiye RBA ko kugeza ubu batari kubona uburyo bahunika umusaruro w’inanasi ndetse ko kuba wangirika bibabateza igihombo.

Habumugisha Jerome umwe bagize iyi koperative yagize ati “Urabona ko ari igihombo uru ruganda rwaduteje kuba rudakora.Iyo zeze tukabura isoko ni igihombo kuri twe.Kuko haza ba bandi barangura ba 200frw, 300frw ariko iyo uruganda ruza kuba rukora bakaza bagapakira, bakaduhera amafaranga rimwe natwe tubasha kubona inyungu.”

Umuyobozi w’iyi Koperative ,Bazirawiha Antoine ,nawe ahamya ko kuba uruganda rwari rusanzwe rubagurira umusaruro rutagikora byabateje igihombo gikomeye.

Ati “Urabona nk’zi hegitare enye (4ha) duhinga z’inanasi, umwero wazo iyo ugeze buri cyumweru , dusarura nka Toni imwe n’igice.Urumva Toni imwe n’igice nta muturage waza ugura inanasi imwe imwe ngo ayirangize, bityo hakaba hari n’izidupfana ubusa zikabora kuko zidahunikwa.Ubwo rero tukabona ko ari igihombo uruganda rwaduteje kuba rudakora, kuko iyo zeze tukabura isoko ni igihombo kuri twe.”

Usibye kuba uru ruganda rutunganaya divayi yo munanasi rwarafunze imiryango, rwanabasigayemo ideni ry’amafaranga ibihumbi ijana(100.000frw).

Umuyobozi w’Akarere ka Ka Ruhango Wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu,Rusiribana Jean Marie Vianney, yavuze ko iki kibazo cyo kubasigaramo ideni atari akizi gusa ibibazo byose agiye kubikurikirana maze rukongera rugakora bisanzwe ndetse hari inyigo yatangiye.

Ati “Ziriya mashini kuva zatangwa ntabwo zigeze zikora nubwo ari uruganda ruto ariko narwo rukeneye guhabwa imbaraga kugira ngo rugirire akamaro abaturage batuye hariya.Hari gushyirwamo imbaraga zose zishoboka.Akarere kashatse umuntu w’umuhanga mu by’inganda, yagaragaje ko Akarere gashyizemo byibuze miliyoni 48frw uruganda rwakongera rugakora.”

Mu mwaka wa 2019 nibwo uru ruganda rwubatswe n’AKarere ka Ruhango kugira ngo rujye rufasha abahinzi kubona aho bajyana umusaruro ariko ntirwakora uko bikwiye.

- Advertisement -

Inyubako ikaba yari yuzuye itwaye miliyoni 30frw imashini zikoreshwa zitarimo.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW