Rulindo: Abagizi ba nabi bateye icyuma umugabo bamusanze iwe arapfa

webmaster webmaster
Umuyobozi w'Intara y'amajyaruguru ari kumwe n'uw'Akarere hamwe n'inzego z'umutekano bihanganishe umuryango wa nyakwigendera

Habimana Elissa w’imyaka 35 y’amavuko yatewe icyuma mu gatuza n’abagizi ba nabi bari bamuteze igico iwe mu kiraro maze baramwivugana.

Umuyobozi w’Intara y’amajyaruguru ari kumwe n’uw’Akarere hamwe n’inzego z’umutekano bihanganishe umuryango wa nyakwigendera

Ibi byabaye mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kane, tariki 13 Mutarama 2021, ahagana saa saba z’ijoro, bibera mu Mudugudu wa  Nyaruvumu, Akagari ka Munyarwanda, Umurenge wa Ngoma mu Karere ka Rulindo.

Habimana wari usanzwe ari umucuruzi yatashye mu masaha ya saa saba z’ijoro agiye kureba amatungo ye mu biraro maze akigera aho amatungo ye ari nibwo yatatswe n’abagizi ba nabi bamufata mpiri bamutera icyuma mu gatuza, abo mu rugo basohotse ngo batabare basanga yamaze gushiramo umwuka.

Aya makuru UMUSEKE wayahamirijwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith, wavuze ko aba bagizi ba nabi bari bamutegeye iwe ko ataha.

Yagize ati “Ahagana saa saba z’ijoro nibwo abagizi ba nabi bateye icyuma Habimana maze ahita yitaba Imana, yari umucuruzi ubwo yajyaga kureba amatungo ye mu kiraro nibwo yatewe icyuma mu gatuza ariko abo mu murango we basohotse basanga yapfuye.”

Mukanyirigira yavuze ko ku bufatanye n’inzego z’umutekano abantu 8 bakekwaho kuba inyuma y’urupfu rwa Habimana Elissa batawe muri yombi aho bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Shyorongi.

Agahamya ko abakozi ibi bari bamwiteguye kuko bamutegeye mu kiraro iwe ndetse n’abahise bahagera bahageze basanga amaze kwitaba Imana.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith, yihanganishije umuryango wa nyakwigendera, aboneraho gusaba abaturage gutangira amakuru ku gihe habaye hari ahantu hashobora guturuka ibintu nk’ibi.

Ati “Ubutumwa dutanga nuko bakwiye kutugaragariza ahariho hose bakeka amakimbirane tukabasha kwinjiramo kare tugakumira, nk’uko byagaragaye bari bamwiteguye kandi ntiwatega umuntu nta mpamvu nubwo iperereza rikomeje. Abaturage, inzego z’ibanze mu tugari no mu midugudu badufashe turebe aho hari amakimbirane tuyahoshe kare.”

- Advertisement -

Habimana Elissa asize umugore n’abana babiri, umurambo we ukaba wahise ujyanwa ku Bitaro bya Rutongo gukorerwa isuzuma.

Gusa magingo aya abantu 8 nibo batawe muri yombi bakekwaho kuba inyuma y’uru rupfu, abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Shyorongi  mu gihe iperereza rikomeje.

Nyuma y’uko ibi bibaye, Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancilla ari kumwe n’umuyobozi w’akarere ka Rulindo n’inzego z’umutekano bagiye aho ibi byabereye bafata mu mugongo umuryango wa nyakwigendera ndetse banahumuriza abaturage.

Mu Karere ka Rulindo haherukaga kumvikana nanone inkuru y’undi muturage yaterewe icyuma mu kabari mu Murenge wa Murambi nawe ahasiga ubuzima, ibi byabaye mu ijoro ry’ubunani.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW