U Rwanda rwarekuye umusirikare wa Special Force ya Uganda, Gen Muhoozi yabishimiye Kagame

Ageze i Kampala bitandukanye n’ibyari byatangajwe ko azataha ku Cyumweru, umuhungu wa Perezida Museveni, Lt Muhoozi Kainerugaba yishimiye uko yakiriwe i Kigali ndetse anashimira Perezida Paul Kagame warekuye umusirikare wa Uganda wari umaze iminsi afatiwe ku butaka bw’u Rwanda.

Gen Muhoozi ahagararanye na Private Ronald Arinda ibumoso bwe

Gen Muhoozi ahagararanye na Private Ronald Arinda ibumoso bwe, nyuma y’iyo foto yanditse amagambo yo gushimira Perezida Paul Kagame.

Ati “Ndongera gushimira Perezida Kagame kuba yemeye ubusabe bwanjye bwo kurekura umusirikare, Private Ronald Arinda, wafatiwe ku butaka bw’u Rwanda ari mu bikorwa bye nta ruhushya afite. Nagarukanye na we muri Uganda muri uyu mugoroba. Ubushuti bw’ibihugu byombi busagambe.”

Lt Muhoozi Kainerugaba Umugaba mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, ndetse akaba umujyanama wa Perezida Museveni, yashimye cyane uko yakiriwe i Kigali ndetse n’uko ibiganiro byagenze.

Kuri Twitter yanditse ati “Ndashima uko twakiriwe n’intumwa nari nyoboye i Kigali none. Twaganiriye kivandimwe kandi tujya imuzi mu biganiro by’uko umubano wakongera ukanoga. Ndabyizeye ku gihe cy’ubuyobozi bwa ba Perezida bacu babiri, tuzashobora byihuse kugarura mu buryo umubano wacu w’amateka.”

Private Ronald Arinda ubarirwa mu mutwe w’ingabo zidasanzwe (special force command, SFC) Uganda yatangaje ko yabuze tariki 29 Ugushyingo, 2021 bigakekwa ko yafashwe n’abasirikare b’u Rwanda bari ku burinzi.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

 

- Advertisement -

UMUSEKE.RW