UPDATED: Perezida Kagame yakiriye mu biro bye “umuhungu wa Perezida Museveni”

UPDATE: Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko kuri iki gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki 22 Mutarama, 2022, Perezida Paul Kagame muri VillageUgwiro yakiriye Lt Gen Muhoozi @Kainerugaba Umugaba Mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka muri Uganda, akaba umujyanama wa Perezida Museveni.

Baraganira ku mubano w’u Rwanda na Uganda

Imbona nkubone Perezida Paul Kagame asuhuza Lt Muhoozi Kainerugaba ukunze kumwita “my Uncle”

 

Inkuru ni kimomo mu binyamakuru byo muri Uganda, u Rwanda ntacyo rurerura, ariko amakuru aremeza ko Lt Gen Muhoozi Kainerugaba umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni agera mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu.

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba hari abatangiye kumwamamaza kuri Twitter bemeza ko aziyamamaza mu matora ya Perezida muri 2026

Ibinyamakuru byo muri Uganda, nka Chimp Report biremeza ko Perezida Museveni yagennye intumwa ziza i Kigali ziyobowe n’Umusirikare Mukuru, uyu nta wundi ni umuhungu we, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari umujyanama we mu by’umutekano.

Hari ikindi kinyamakuru cyo kuri Internet kitwa PlusNews.ug kivuga ko Lt Gen Muhoozi Kainerugaba agera i Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Mutarama, 2022 azanywe no kuganira na Perezida Paul Kagame ku bijyanye no gusubiza ibintu mu buryo.

Iki gitangazamakuru kivuga ko Gen Muhoozi azana n’abandi bayobozi bakuru muri Guverinoma ndetse n’abadipolimate bayobowe na Amb. Adonia Ayebare uhagarariye Uganda mu Muryango w’Abibumbye akaba ari Intumwa yihariye ya Perezida Yoweri Museveni mu Rwanda.

Amb. Adonia Ayebare yaherukaga i Kigali ku wa Mbere w’iki Cyumweru aho Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yatangaje ko yazaniye Perezida Paul Kagame ubutumwa yahawe na Perezida Yoweri Museveni.

Imwe muri konti ziri kuri Twitter zigamije gushakira abayoboke Lt Gen Muhoozi Kainerugaba bivugwa ko aziyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Uganda mu matora y’Umukuru w’Igihugu azaba muri 2026, yitwa Muhoozi Kainerugaba Parody @mkainerugabaa we arabyemeza ko uyu munsi aza mu Rwanda.

- Advertisement -

Yagize ati “Ejo (yabyanditse nijoro) nzaba ndi kumwe na Marume (Uncle) Paul Kagame Perezida w’u Rwanda, amakuru mashya muzayamenyeshwa ku gihe.”

Izambo “my uncle (Marume)” n’ubundi Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yarikoresheje ku Cyumweru tariki 16 Mutarama, 2022 yiyama abarwanya u Rwanda.

Abandi bifuza ko Gen Muhoozi Kainerugaba azaba Perezida kuri Twitter banditse ngo “Ni byiza kugira umuyobozi nkawe, kandi twumvise ko utegerejwe mu Rwanda uyu munsi, reka twizere ibyiza. Twigisha amahoro, urukundo n’ubumwe.”

Umunyamakuru Canary Mugume na we uzwi muri Uganda yavuze ko Umugaba Mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka, umuhungu wa Perezida Museveni azasura Perezida Paul Kagame (uyu munsi) i Kigali, yavuze ko hari abantu bizewe babyemeza i Kigali.

Uru ruzinduko rw’umuhungu wa perezida Yoweri Museveni rugamije gusubiza ibintu mu buryo. Amakuru avuga ko kuri uyu wa Gatandatu baganira, akazataha ku Cyumweru bukeye.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/perezida-kagame-yakiriye-intumwa-idasanzwe-ya-perezida-yoweri-museveni.html?fbclid=IwAR06JEu3q-xbnyYQmeXpU58LvzJdm9Fxg8PZ3gqW0aY3TWdIkv5FBsJX78c

Muri Village Urugwiro kuri uyu wa Gatandatu ubwo aba Bayobozi bari bamaze guhura
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW