“Abaturage mukanguke ubutabera ntibugurishwa”, RIB ivuga ku wafashwe yakira miliyoni 1.4Frw ya Ruswa

webmaster webmaster

*Uyu wafashwe yigeze gukora akazi ko “kurwanya ruswa n’akarengane”
*Ruswa yari yemerewe ngo ni miliyoni 10Frw

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha Dr Murangira B Thierry arakebura abaturage kwirinda gutanga ruswa bagura “serivise z’ubutabera”, yabiduatangarije avuga ko mu mugabo wafatanye avance ya ruswa ya miliyoni 1.4Frw.

RIB ivuga ko Karake yari kwakira miliyoni 10Frw ya ruswa

Karake Afrique yafashwe tariki 11 Gashyantare, 2022 RIB ivuga ko yamufatiye mu cyuho yakira ruswa igera kuri miliyoni 1.4Frw ngo yagombaga kuyaha Umucamanza akagira umwere umuburanyi uri mu bujurire.

Uwabafashwe ni Umukozi ushinzwe ubushakashatsi mu by’amategeko mu Rukiko rw’Ikirenga, ndetse UMUSEKE ufite amakuru ko yakoze ku Rwego rw’Umuvunyi ashinzwe kurwanya ruswa n’akarengane.

Amakuru avuga ko uyu Karake Afrique yagombaga kwakira ruswa ya miliyoni 10Frw ariko afatirwa mu cyuho yakira avance ya miliyoni 1.4Frw.

Dr Murangira B Thierry, Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) yabwiye UMUSEKE ati “Yafatanywe miliyoni 1.4Frw yari avance ya miliyoni 10Frw. RIB irasaba Abanyarwanda gusobanukirwa ko serivise z’ubutabera zitagurishwa turasaba abantu kuba maso birinda abo bantu bose baza biyitirira imyanya runaka bagamije kugira ngo babakuremo amafaranga (ruswa).”

Avuga ko abo “bakomisiyoneri ba ruswa” RIB isaba abantu kubirinda bakamenya ko serivise z’ubutabera zitagurishwa.

 

Icyo amategeko avuga:

- Advertisement -

Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda giteganya ko KWAKA CYANGWA KWAKIRA INDONKE BIKOZWE N’UFATA IBYEMEZO BY’UBUTABERA CYANGWA UBISHYIRA MU BIKORWA gihanwa N’INGINGO YA 5 y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

Iyo agihamijwe n’Inkiko ahabwa Igifungo kirenze imyaka 7 ariko kitarenze 10 n’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z’agaciro k’indonke yasabye, yakiriye cyangwa yasezeranyijwe.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW