Abo ku Nkombo bashima ko bibohoye kwitwa ‘Abashi” bo muri Congo

Abo mu Murenge wa Nkombo mu Karere ka Rusizi bashima ubutwari bwaranze Ingabo zahoze ari iza RPA Inkotanyi zabohoye u Rwanda, bavuga ko batewe ishema ry’uko batakitwa ‘Abashi’ ubu bitwa abanyarwanda.

Byari ibyishimo ku munsi w’intwari wizihijwe ku nshuro ya 28

Babivuze kuri uyu wa 01 Gashyantare 2022 ubwo hizihizwaga umunsi w’intwari ku nshuro ya 28, mu Karere ka Rusizi uyu munsi wizihirijwe mu Murenge wa Nkombo.

Bavuga ko kwitwa ‘Abashi’ byabasubizaga inyuma ariko kuri ubu bakaba barateye imbere.

Bamwe mu bibumbiye muri Koperative “Dusane Ubuzima Nkombo” igizwe n’abanyamuryango 100 bavuga ko bishimira urwego bamaze kugeraho muri uyu Murenge wa Nkombo.

Uwitwa Singirankabo Thomas yagize ati “Kuri uyu munsi w’intwari hari byinshi abanyabuzima twagezeho, turashima Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda.”

Uwitwa Cyekuru Beatrice, umwe mu banyabuzima mu Murenge wa Nkombo asanga ubutwari harimo no kuba “umunyabuzima ndetse no kwigira mu iterambere”.

Abaturage bo mu Murenge wa Nkombo bavuga ko batewe ishema no kuba ubu ari abanyarwanda batakitwa ‘Abashi’ bo muri RD Congo, bavuga ko batemerwaga nk’abanyarwanda.

Uyu ati “Twari hagati nk’ururimi, ubu twaribohoye turashima Intwari z’u Rwanda.”

Bunani Faustin ati “Mbere yo kubohorwa kw’igihugu cyacu, iyo twageraga hakurya baravugaga ngo dore Abashi baraje, umwana wa hano yavugaga ikinyarwanda ageze mu ishuri, bagenzi bacu ntibatwiyumvagamo twagera no muri Congo bakatwita abanyarwanda, ubu twishimiye kuba turi abanyarwanda”

- Advertisement -

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Dr Anicet Kibiriga yasabye abaturage bo ku Nkombo gufata neza ibyagezweho, abibutsa ko kuba intwari birimo gukora, kwishyira hamwe, kwicungira umutekano bigamije iterambere.

Yagize ati “Turabashishikariza gusigasira ibyagezweho, bicungira umutekano bafata iya mbere mu iterambere ry’abo n’iry’Akarere, bibumbire mu ma Koperative bakore.”

Umurenge wa Nkombo uri hagati mu kiyaga cya Kivu, abawutuye bavuga ko bakataje mu rugamba rw’iterambere.

Bacinye akadiho bishimira ibyo bamaze kugeraho mu Murenge wa Nkombo
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIRE DONATIEN

UMUSEKE.RW/Rusizi