AMAFOTO: Mu birori by’akataraboneka Perezida Kagame yagaragaye atera umupira ishoti

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byagaragaje amafoto yafashwe mu birori byo gufungura ku mugaragaro stade nshya yuzuye muri Senegal, Perezida Paul Kagame agaragara muri video ahererekanya umupira na Perezida Macky Sall.

Perezida Paul Kagame atera umupira w’amaguru ishoti mu rwego rwo gutaha ikibuga gishya muri Senegal

Perezida Macky Sall yavuze ko iyi Stade yayitiriye Perezida Abdoulaye Wade wamubanjirije mu rwego rwo guha agaciro ibikorwa by’ubutwari yatangije bigamije iterambere muri Senegal.

Abakuru b’Ibihugu barimo Macky Sall, Paul Kagame, Recep Tayyeb Erdogan, wa Turukiya, George Weah wa Liberia, Adama Barrow wa Gambia, na Umaro Sissoco Embaló wa Guinea Bissau ndetse hari Perezida wa FIFA Gianni Infantino, na Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Africa, Patrice Motsepe.

Umukino wahuje ikipe y’abakinnye ruhago muri Senegal barimo El Hadji Diouf yanganyije 1-1 n’ikipe y’abaconze ruhago muri Africa irimo Samuel Eto’o Fils n’abandi warebwe n’imbaga y’abaturage ba Senegal bishimiye iki kibuga gishya ubuyobozi bw’igihugu cyabo bwabubakiye.

Perezida Macky Sall, yavuze ko Stade iri mu Mujyi mushya wa Diamniadio yuzuye itwaye miliyari 156 z’amafaranga yitwa CFA akoreshwa mu bihugu bya Africa y’Iburengerazuba angana na miliyoni 270 z’amadolari.

Stade yubatswe n’abantu bagera ku 2500 bahawe akazi na Sosiyete yo muri Turikiya (Summa construction company) muri bo 70% ni abanya-Senegal.

Diamniadio ni Umujyi uri kubakwa muri Km 30 uvuye i Dakar, ubu Leta yahashyize inzira nshya ya gari ya moshi yihuta ihuza iyi mijyi.

Ikibuga cy’iyi Stade kizanakinirwaho umukino Senegal izakiramo Misiri mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’Isi uzaba tariki 28 Werurwe, 2022.

Erdogan wa Turukiya na we yakiniye kuri iki kibuga aha yaherezaga umupira Macky Sall

- Advertisement -

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW