Amb. Masozera yanenze abantu “bagira ubunebwe bwo kuvuga Ikinyarwanda”

Kuri uyu wa Mbere nibwo isi n’u Rwanda byizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire, mu kiganiro cyanyuze kuri televiziyo y’igihugu ku Cyumweru, Intebe y’Inteko, Amb. Robert Masozera yagaragaje ko umuryango ari isoko yo gukundisha abana kuvuga Ikinyarwanda nk’ururimi kavukire anenga abakunze kuvanga indimi kubera ibyo yise “ubunebwe bwo gushaka amagambo y’Ikinyarwanda”.

Intebe y’Inteko y’Umuco, Amb Robert Masozera

Iribagiza Rose Marie Umunyarwandakazi uba mu Budage, na Mme Luoise Nganyira bari muri iki kiganiro bose bemeza ko Ikinyarwanda ari ururimi rubumbatiye umuco nyarwanda kandi rugomba kubahwa.

Muri iki kiganiro, hagaragajwe ibyuho bitandukanye bituma Ikinyarwanda gihura n’ibibazo rimwe na rimwe ntigikoreshwe uko bikwiye. Ibyo birimo kuba ababyeyi batagiha agaciro ngo kivugirwe mu muryango ahubwo bagahanga amaso cyane indi z’amahanga, harimo no gusuzugura Ikinyarwanda bumva ko ukivuga ari umuturage usuzuguritse cyangwa utajijutse.

Intebe y’Inteko y’Umuco, Amb. Robert Masozera yavuze ko umuryango Nyarwanda ugira ubushake buke bwo gushishikariza abana kuvuga Ikinyarwanda, akabihuza n’amateka y’Ubukoloni yabaye mu gihugu abigiramo uruhare.

Yagize ati “Ikibazo cy’imyumvire ihinyura Ikinyarwanda, turimo turakibona mu miryango ndetse no mu mashuri nicyo turimo kuganira. Wareba ugasanga  ahantu bituruka wavuga ngo abantu barabyitera kuko ni ibintu byashoboka  no gukemuka kuko ni ubushake  buke, ni ubunebwe, ni ukudashaka gushyiramo imbaraga ariko wareba n’amateka abantu baba baraciyemo y’ubukoroni ukabona ibisigisi. Biri mu ngaruka  mbi Abanyarwnda n’Abanyafurika bagize muri rusange, ni ugutuma abantu banga  cyangwa badaha agaciro ibyabo ahubwo bagahobera iby’ahandi.”

Intebe y’Inteko y’Umuco yavuze ko ababyeyi  by’umwihariko abagore mu muryango bafite uruhare runini mu gutuma umwana akunda Ikinyarwanda bityo badakwiye kugira uburangare.

Ati “Iki kibazo ubukangurambaga burakorwa kuko ururimi rutavugiwe mu muryango, utigiye iwabo mu rugo ubwo biba byarangiye. Niyo mpamvu ururimi rwitwa kavukire, ibisobanuro ni ururimi umwana akomora kuri Nyina. Iyo bidakorewe mu muryango biba byarangiye. Niyo mpamvu mu muryango umwana aba akwiye kwiga ururimi kavukire, noneho izindi ndimi akaba yazigira ku mashuri.”

Yavuze ko Ikinyarwanda ari ururimi rukomeye, ushobora gusanga ahantu  hose mu buzima bwa buri munsi bityo ko kugira ngo kizagere aho kizimira bizaterwa na bene cyo batazagiha agaciro. Gusa yavuze ko Leta iri maso kugira ngo Ikinyarwanda gisigasirwe, ndetse ari na yo mpamvu hashyizweho Inteko y’Umuco nk’umutaka ugomba gutwikira ubudahangarwa bw’Ikinyarwanda.

Amb. Masozera asanga nta mpamvu Abanyarwanda n’abandi bakoresha Ikinyarwanda badakwiye kukivuga bakivangitiranya n’izindi ndimi kuko hari amagambo [amuga ] ashobora gusobanura amagambo amwe n’amwe y’amanyamahanga, igihe byaba ngombwa hakaba ariho bashobora gutira amagambo y’ahandi.

- Advertisement -

Nganyira Louise, ni  umwe mu mubyeyi  uba mu Rwanda, yavuze ko ahanini gushakira iterambere abana no kugira inshingano nyinshi ku babyeyi mu ngo bigira uruhare mu gutuma abana mu muryango badashishikarira kuvuga neza Ikinyarwanda.

Ati “Ikibazo gikomeye ni wa mwanya. Ntabwo ababyeyi  bakibonera abana umwanya. Umubyeyi  umwe usanga akorera hanze y’urugo, y’Igihugu  ugasanga  wa mubyeyi usigaye afite inshingano, kubonera umwana amafaranga y’ishuri, umwambaro, icyo kurya akumva ko kuri we bihagije ariko akirengagiza bwa bumuntu agomba gusigasira muri wa mwana.”

Yakomeje ati “Ikindi ntabwo Ikinyarwanda bakigiha agaciro, umubyeyi aravuga ngo ururimi rw’Ikinyarwanda nta hantu mbona umwana azarukoresha ngo rumuteze imbere ari ukujya mu kazi, inama, gukora ikizami cy’akazi. Ibyo nabyo biri mu bica intege  ababyeyi.”

Iribagiza Rose Marie Umunyarwnda uba mu Budage we, abona ko bishoboka ko Ikinyarwanda kizijukirwa akabihera ku buryo abana bo muri “diaspora nyarwanda” (bavuka ku babyeyi bafitanye isano n’u Rwanda), ubwo basuraga igihugu bishimiye iterambere n’umuco basanze.

Yavuze ko abana baba mu Budage bashishikariye  kandi batewe ishema no kwiga Ikinayarwanda, agasaba ababyeyi gukundisha abana babo Ikinyarwanda kuko ari cyo musingi w’Umuco.

Ati “Niyo mpamvu nashishikarizaga ababyeyi  ko babwira abana  gukunda Ikinyarwanda no gukunda umuco nyarwanda kuko tuzakomeza gutera imbere, tukihesha ishema aho tugeze hose.”

Indi mbogamizi ikomeye cyane muri iki gihe ngo ni ukuba ibitabo by’Ikinyarwanda bidahabwa abana ngo babisome, aho biri ugasanga byaratonzeho ivumvi. Ndetse ngo muri iki gihe hari uburyo TELEVIZIYO n’andi MASHUSHO byatwaye abana ugasanga ntibakundishwa gusoma, cyangwa gukina ngo bige icyo Kinyarwanda.

Amb. Masozera ati “Hakwiye kubaho gahunda yitwa “Rubyiruko Ruhuka amashusho”. Amashusho arakoreshwa nabi. Abana bagasoma ibitabo, bakajya mu masomero, bakajya mu myidagaduro y’imbyino, bakajya muri siporo nk’uko Car free day ibaho.”

Ingaruka z’aya mashusho ngo harimo kurara igicuku, kubyihuba bikabije, gutwarwa n’amashusho abana bagatsindwa mu ishuri, ubundi abana bakadukana ingeso zo kurwana n’ibindi kuko babibona aho kandi nta mubyeyi ubagenzura.

Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire urizihizwa mu Rwanda ku nshuro ya 19. Ni umunsi ugiye kwizihizwa ufite insanganyamatsiko igira iti “Tubungabunge ikinyarwanda, umusingi w’ubumwe n’agaciro k’Abnyarwanda.”

Mu ishuri rya FAWE kuri uyu wa Mbere, niho habera imihango yo kwizihiza Umunsi w’Ururimi Gakondo, hahembwe abitwaye neza mu marushanwa mu ngeri zitandukanye, imivugo, inkuru ndende, indirimbo, hanahembwe Abarimu bigisha neza Ikinyarwanda.

Iribagiza Rose Marie Umunyarwandakazi uba mu Budage, na Mme Luoise Nganyira bari muri iki kiganiro
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW