Cabo Delgado: Ingabo z’u Rwanda zishe inyeshyamba 2 zibohora Ruvuma na Pundanhar

Ingabo z’u Rwanda (RDF) ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique zigaruriye uduce twa Pundanhar na Nhica do Ruvuma, mu mirwano yaguyemo ibyihebe bibiri abandi babiri bafatwa mpira n’abaturage 17 bakurwa mu maboko y’inyeshamba.

Ingabo z’u Rwanda zabohoye Pundanhar na Nhica do Ruvuma

Aya makuru yemejwe n’Igisirikare cy’u Rwanda kuri uyu wa Mbere, tariki 14 Gashyantare 2022, aho bavuga ko turiya duce ari utwo mu Burengerazuba bw’Akarere ka Palma.

RDF ivuga ko ku bufatanye n’Ingabo za Mozambique, izi ngabo zafashe uduce twa Nhica do Ruvuma na Pundanhar mu Karere ka Palma, aho inyeshyamba zari zarahungiye.

Izi ngabo zabashije kubohoza abaturage 17 biganjemo abagore n’abana, bakurwa mu maboko y’inyeshyamba.

Inyeshyamba ebyiri zarashwe izindi ebyiri zifatwa ari bazima nyuma yo kugwa mu mu gico zari zatezwe. Izi nyeshamba zikaba zahise zikomeza guhungira mu Karere ka Muidube.

Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda muri Mozambique, Brig Gen Pascal Muhizi yahise asura ingabo za Mozambique muri Nhica do Ruvuma n’iz’u Rwanda ziri muri Pundanhar.

RDF ivuga ko yashimiye ingabo ku kazi bakoze ko kubohora utu duce, maze ababwira ko inyeshamba zo mu mutwe wa Ansar Sunna Wa Jammah (ASWJ) zimaze gucika intege ku buryo bugaragara nubwo ibikorwa byazo bikigaragara.

Abaturage 17 barimo abagore n’abana bakuwe mu maboko y’inyeshyamba

Izi ngabo zigaruje utu duce nyuma y’uko ku wa 10 Gashyantare 2022, Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi yakiriwe mu Urugwiro na Perezida Paul Kagame ndetse baganira ku musaruro mwiza w’ubufatanye bwa gisirikare ku ngabo z’ibihugu byombi bugamije gushakira amahoro Intara Cabo Delgado ndetse banaganira ku kurushaho kugarura amahoro muri iyi Ntara.

Cabo Delgado iri mu Majyaruguru ya Mozambique ikaba imwe mu Ntara zari zarayogojwe n’inyeshyamba za Islamic State kuva mu 2017, aho zari mu duce nka Mocimboa De Praia, Afungi, Palma n’ahandi byatumye abaturage barenga ibihumbi 3 bahatakariza ubuzima, abandi barenga ibihumbi 800 bava mu byabo.

- Advertisement -

Muri Nyakanga 2021, ku masezerano y’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Mozambique, u Rwanda rwohereje Ingabo zarwo na Polisi 1000 aho kuri ubu mu Ntara ya Cabo Delgado izi ngabo zimaze kurenga ibihumbi bibiri bari mu bikorwa byo guhangana n’inyeshyamba zari zarayogoje iyi ntara abatari bake bakava mu byabo abandi bakicwa.

Umusaruro w’Ingabo z’u Rwanda na Polisi umaze kugera ku rwego rushimishije, ku wa 8 Gashyantare 2002, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, ubwo yagarukaga ku Ngabo za RDF muri Mozambique, yavuze ko mu byazijyane muri iki gihugu umusaruro umaze kuboneka ku kigero cya 85%. Gusa ahamya ko zishobora gutinda muri iki gihugu kuko hari ibindi bizakorwa nko kubasha kurushaho kwicungira umutekano.

Cabo Delgado hari ingabo z’amahanga zirimo Ingabo z’u Rwanda RDF ndetse n’ingabo za SADC zirenga ibihumbi bitatu, aho zagiye gutanga umusanzu wo guhashya inyeshyamba zigendera ku mahame ya kisilamu (Islamic State) ziyise Al-Shabab.

Bamwe mu bayoboye inyeshyamba zayogoje Cabo Delgado biganjemo Abanya-Tanzania gusa harimo n’Abarabu n’abanyagihugu imbere.

Iyi mirwano y’inyeshyamba n’ingabo za Leta yatumye ibikorwa by’uruganda rw’Abafaransa rutunganya Gaz na Peteroli rwa Total Energies rufunga imiryango ndetse ibikorwa birasenyuka, ni uruganda rwakoreraga Afungi hafi na Palma, ubu rwongeye gusubukura ibikorwa byarwo.

Brig Gen Pascal Muhizi uyoboye ingabo z’u Rwanda muri Mozambique zashimye umurava w’izi ngabo mu kubohora utu duce
Ingabo z’u Rwanda zabohoye Pundanhar na Nhica do Ruvumazifatanyije n’iza Mozambique
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW

#Mozambique#SADCAUCaboDelgadoRDF